skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi agerageza kwinjira mu biro bya perezida Trump

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Inzego z’ubutasi muri Ameika zavuze ko umugabo wari ufite igikapu yatawe muri yombi nyuma yo guca ku biro by’umukuru w’igihugu wa Amerika bizwi ku izina rya White House.
Perezida Donald Trump yari mu biro ku wa Gatanu igihe ibyo byabaga.
Umugabo yatawe muri yombi ku ruhande rw’amajyepfo ya White House. Inzego z’iperereza zavuze ko nta kintu cyahungabanya umutekano cyasanzwe mu gikapu cy’uwo mugabo.
Bwana Trump na minisitiri ushinzwe umutekano John Kelly bahawe amakuru kuri icyo kibazo. (...)

Sponsored Ad

Inzego z’ubutasi muri Ameika zavuze ko umugabo wari ufite igikapu yatawe muri yombi nyuma yo guca ku biro by’umukuru w’igihugu wa Amerika bizwi ku izina rya White House.

Perezida Donald Trump yari mu biro ku wa Gatanu igihe ibyo byabaga.

Umugabo yatawe muri yombi ku ruhande rw’amajyepfo ya White House. Inzego z’iperereza zavuze ko nta kintu cyahungabanya umutekano cyasanzwe mu gikapu cy’uwo mugabo.

Bwana Trump na minisitiri ushinzwe umutekano John Kelly bahawe amakuru kuri icyo kibazo.

Abashinzwe umutekano bavuze ko basanze nta kintu cyagombye guhungabanya umutekano uwo mugabo yari yitwaje.

Si ubwa mbere abantu binjira mu ruzitiro rwa White House bagashyikirizwa polisi.

Muri 2014, umugabo w’imyaka 42 Omar Gonzalez yaciye mu muryango w’uruzitiro rw’amajyaruguru ajya mu nyubako yitwaje imbunda ya cm 9 n’icyuma.

Icyo gihe inzego z’ubutasi zavuze ko yatawe muri yombi nyuma yo kurenga inzugi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa