Umugabo yateje akavuyo gakomeye mu ndege kubera kwinjizamo igipupe kimufasha gukora imibonano mpuzabitsina

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 June 2018 Yasuwe: 3213

Umugabo w’Umwongerezawitwa McDowell wari wasinze, yateje akavuyo gakomeye mu ndege ya Jet2 ndetse akerereza abagenzi kubera ko yayisohowemo igitaraganya azira kwinjiza igipupe kimufasha gukora imibonano mpuzabitsina,bituma abayobozi b’iyi kompanyi y’indege bitabaza polisi.

Umugabo witwa McDowell wari wasinze cyane ku waGatandatu w’icyumweru gishize,yateze indege ya Jet2 yavaga Belfast muri Irlande y’Amajyaruguru yerekeza Ibiza muri Espagne akora ikosa yinjizamo igipupe yifashisha mu gukora imibonano mpuzabitsina byatumye abagenzi bavuga ko babangamiwe niko gusaba ko indege yamusiga ku kibuga cy’indege cya Toulouse kubera akavuyo yateje.

Uyu McDowell yatawe muri yombi kubera guteza akavuyo mu ndege

Uyu mugabo wabangamiye abagenzi agatuma iyi ndege ikerererwa,yahise ahagarikwa burundu kuzongera gutega indege z’iyi kompanyi nyuma yo kubuza umudendezo abagenzi ndetse agashyamirana na polisi ubwo bahagararaga batabiteguye ku kibuga cy’indege cya Toulouse.

Ubuyobozi bwa Jet 2 bwavuze ko uyu mugabo yagaragaje imyitwarire idakwiye kwihanganirwa, ubwo yashyamiranaga n’abashinzwe umutekano w’iyi ndege kubera ko yari yasinze,byabaye ngombwa ko bitabaza polisi ikamufunga.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege yavuze ko uyu mugabo yabangamiye abagenzi kuko yinjije iki gipupe kimufasha gukora imibonano mpuzabitsina mu ndege yarimo n’abana bato.

Uyu mugabo yatumye iyi ndege ikerererwa amasaha 3 kuko yagombaga gukoresha amasaha 3 kugera Ibiza,ikaza guca mu Bufaransa kugira ngo basohore uyu mugabo byatumye ikoresha amasaha 6.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda akubiswe kugeza apfuye

Umunyarwanda witwa Nzavugankize Cedric w’imyaka 40 y’amavuko yiciwe mu karere...
20 March 2019 Yasuwe: 2825 0

Putin yashyize ku mugaragaro ubwato bw’intambara bukomeye azifashisha...

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin ukomeje kwitegura ubushotoranyi bwa...
19 March 2019 Yasuwe: 7007 0

Perezida wa Afurika y’Epfo yatunguranye atega twegerane[AMAFOTO]

Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere...
18 March 2019 Yasuwe: 5860 1

Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines babwiwe ko...

Bene wabo w’abaguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines bemerewe...
17 March 2019 Yasuwe: 7129 0

Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines bahawe ubutaka...

Ubuyobozi bwa Ethiopian Airlines bwahaye imifuka irimo igitaka abavandimwe...
17 March 2019 Yasuwe: 4067 0

Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze gutaha nyuma y’ifungwa ry’ikigo bigagamo...

Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze kuva muri Uganda nyuma y’uko ikigo bari...
16 March 2019 Yasuwe: 4797 0