skol
fortebet

Umugabo yatemye inda umugore we akoresheje urukezo biviramo umwana yaratwite gupfa

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Polisi y’Ubuhinde ivuga ko umugore utwite bivugwa ko inda ye yatemwe igatoborwa n’umugabo we akoresheje urukero, yabyaye umwana w’umuhungu upfuye.

Sponsored Ad

Umuryango w’uwo mugore uvuga ko uwo mugabo yakoze urwo rugomo kuko yashakaga kumenya igitsina cy’umwana uzavuka.

Uvuga ko uwo mugore n’umugabo bafitanye abana batanu b’abakobwa kandi ko uwo mugabo yari amaze igihe yotsa igitutu umugore we ngo abyare umuhungu.

Uwo mugabo yatawe muri yombi. Avuga ko atakomerekeje umugore we ku bushake, akavuga ko ahubwo ibyabaye ari impanuka.

Ibi byabereye mu karere ka Badaun muri leta ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde, ikaba ari nayo leta ituwe cyane kurusha izindi.

Abakuru muri polisi y’Ubuhinde babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo mugore wakomerekejwe, ubu igikomere cye cyorohejwe kitakomeje kumuzahaza, aho ari mu bitaro byo mu murwa mukuru Delhi.

Umukobwa uvukana n’uwo mugore yavuze ko abo bashakanye bari bamaze igihe batongana bishingiye ku kutabyara umwana w’umuhungu, nkuko bitangazwa n’ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hindi.

Musaza w’uwo mugore avuga ko uwo mugore yajyanwe i Delhi ku cyumweru bagiriwe inama n’abaganga kubera ko igikomere cye cyari kimeze nabi cyane.

Umugabo yavuze ko atibasiye umugore we ku bushake. Yabwiye ibitangazamakuru byo mu Buhinde ko yamutereye urukero, ariko ko atari azi ko rumukomeretsa bikomeye gutyo.

Ati: "Mfite abana batanu b’abakobwa, umwe mu bahungu banjye arapfuye. Ndabizi ko abana ari impano itangwa n’Imana. None ubu ikigiye kuba icyo ari cyo cyose, kibe".

Polisi ikomeje gukora iperereza.

Abakobwa miliyoni 21 bavutse ’batifuzwa’

Ubushake mu babyeyi b’Abahinde bwo kubyara abana b’abahungu aho kubyara abakobwa bwatumye habaho ikigero cy’uburinganire bw’abagore n’abagabo kitaboneye.

Abakobwa miliyoni 46 baburiwe irengero mu Buhinde mu myaka 50 ishize, nkuko bikubiye muri raporo yo mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (FNUAP/UNFPA).

Buri mwaka, abakobwa bagera ku 460,000 baricwa mu Buhinde binyuze ku gukuramo inda hatoranywa igitsina cy’umwana uzavuka, ndetse n’izindi mpfu z’abana b’abakobwa kubera kutitabwaho bikozwe ku bushake igihe bamaze kuvuka.

Mu mwaka wa 2018, raporo ya leta y’Ubuhinde yavuze ko ubushake bwo kubyara abahungu bwatumye habaho abakobwa miliyoni 21 "batifuzwa".

Iyo raporo ya minisiteri y’imari y’Ubuhinde yatahuye ko imiryango myinshi ikomeza kubyara kugeza ibyaye umuhungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa