skol
fortebet

Umugabo yatse gatanya kubera ko umugore we yavuze ko Ronaldo arenze Messi

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo n’umugore bitwa Arsen na Lyudmila bakundanye mu gikombe cy’Isi 2002 ndetse banashyingiranwa bidatinze muri uwo mwako none ubu bari gutandukana bapha abakinnyi ba ruhago..

Sponsored Ad

Nubwo muri uyu mubano wabo bashyigikiye amakipe atandukanye, bashoboye gukomeza kubikora imyaka myinshi, kugeza ubu.

Byavuzwe ko Arsen (umugabo) ari umufana ukomeye cyane wa rutahizamu Lionel Messi ukomoka muri Argentine mu gihe Lyudmila (umugore) we ashyigikira cyane rutahizamu Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal.

Lyudmila yatangiye kujya yoshya umugabo we avuga ko Ronaldo akiri umukinnyi mwiza kurusha Messi.

Ntawabura kuvuga, haje kubaho impaka z’urudaca none zirangije hajemo gutandukana.

Ikigaragara ni uko aba abashakanye bari bamaze imyaka batongana kuri iki kibazo kandi umugabo ntiyagishoboye kubyihanganira na gato, none ubu yahisemo kwaka gatanya..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa