skol
fortebet

Umugabo yatwikiye umugore we mu nzu amuhoye kutabyara abahungu

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Joash Misati ukomoka muri Kenya yakoze amahano ubwo yatwikiraga umugore we mu nzu amuhoye ko atamubyarira abahungu Imana ikinga ,nyuma yo kuva mu kabari yasinze.

Sponsored Ad

Uyu mugore witwa Rebecca Kerubo akimara kurokoka uyu muriro, yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo we yari amaze iminsi amubwira ko badakwiranye ndetse atazakomeza kubana n’umugore ubyara abakobwa gusa niko kwerekeza mu kabari afata ku gasembuye kamwongerera uburakari niko kuza amutwikira mu nzu Imana ikinga ukuboko.

Yagize ati “Umugabo wanjye yatashye yasinze ahagana saa yine z’ijoro asanga twasinziriye niko gutangira kuntuka ko ntamubyarira abahungu ndetse ko ntamutekera neza,amfungirana mu nzu arayitwika. Narokowe na murumuna wanjye wamfunguriye njye n’abana dusohoka twiruka kugira ngo dukize amagara yacu kuko ntiyashoboraga kudufata kuko yari yasinze.

Uyu mugabo wakoze aya mahano mu ijoro ryo ku wa Kane ari gushakishwa na polisi nyuma yo gutwika inzu ye ikaba umuyonga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa