skol
fortebet

Umugabo yavunitse ijosi ubwo yageragezaga gusimbuka muri pisine yizihiza isabukuru ye

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 26 witwa Richard Budi ukomoka mu Bwongereza mu mujyi wa Liverpool, yahuye n’uruva gusenya ubwo yerekezaga muri Espagne kwizihiza isabukuru ye,akagwa muri pisine akavunika ijosi.
Budi n’umugore we mbere y’uko akora impanuka
Richard Budi yasimbutse nabi muri pisine abanje umutwe niko gukubita umutwe hasi avunika ijosi,kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga nubwo n’amafaranga yamubanye make umugore we akitabaza abagira neza.
Kubera ko uyu mugabo atari yitwaje ubwishingizi (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 26 witwa Richard Budi ukomoka mu Bwongereza mu mujyi wa Liverpool, yahuye n’uruva gusenya ubwo yerekezaga muri Espagne kwizihiza isabukuru ye,akagwa muri pisine akavunika ijosi.

Budi n’umugore we mbere y’uko akora impanuka

Richard Budi yasimbutse nabi muri pisine abanje umutwe niko gukubita umutwe hasi avunika ijosi,kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga nubwo n’amafaranga yamubanye make umugore we akitabaza abagira neza.

Kubera ko uyu mugabo atari yitwaje ubwishingizi bwe,abaganga bamubwiye ko asabwa kwishyura akayabo kugira ngo yitabweho ndetse ajyanwe mu bitaro byo mu Bwongereza nubwo umugore we Simona Malarova yitabaje abavandimwe kugira ngo bateranye abashe kwitabwaho.

Budi ntashobora guhumeka hatitabajwe ibyuma bimufasha kubera iyi mpanuka ikomeye yagiriye muri iyi pisine yo mu gace kitwa Magaluf muri Espagne.

Ibitaro uyu mugabo arimo ntibyabasha guha uyu mugabo ubufasha bwose akeneye nyuma yo kuvunika igufwa rimwe ryo ku ijosi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa