skol
fortebet

Umugabo yinjiye muri banki mu buryo butemewe maze yituma mu byumba byayo

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Kakamega muri Kenya, umugabo witwa Jason Munai yinjiye muri banki mu buryo butemewe nuko yituma muri buri cyumba mu bigize iyi Banki.

Sponsored Ad

Polisi mu gace ka Kakamega ifite Munai w’imyaka 23, mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe uyu mwaka wabashije guca mu rihumye abashinzwe umutekano, akinjira muri banki anyuze mu gisenge cy’inyubako ikoreramo maze akituma muri buri kimwe mu byumba byayo.

Citizen TV dukesha iyi nkuru itangaza ko abazi Jason Munai bavuga ko ” Yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.”

Biravugwa ko kandi Munai yaba yarageze no mu mashini zitanga amafaranga (ATM) ariko ngo ntiyayibye nk’uko abapolisi bakurikirana iki kirego babitangaza.

Umuyobozi w’Ishami ry’Iperereza muri Kakamega, David Kabena yavuze ko

“Uwari ushinzwe umutekano iryo joro yatawe muri yombi ngo akorweho iperereza.”

Ukekwa gukora ibi azabanza kujyanwa ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe mbere yo kujyanwa mu nkiko ku cyaha cy’ubujura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa