skol
fortebet

Umugabo yishe umugore we amukubise ipanu mu mutwe

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Steven Grainger w’imyaka 32 ukomoka mu Bwongereza,yishe umugore we amukubise ipanu mu mutwe ku wa 04 Ugushyingo umwaka ushize, nyuma yo guterana amagambo bikabaviramo kurwana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yishe uyu mugore we akoresheje ipanu arangije ahita ajya kwishakira indaya ndetse no kunywa ibiyobyabwenge nkuko umwe mu batangabuhamya wabonye uyu mugabo nyuma yabibwiye urukiko.

Bakundanye kuva bakiri bato ariko umwe yishe undi

Grainger yemereye urukiko ko yishe umugore we Simone atabishaka kuko yamukubise ipanu ari kwirinda,kuko barimo barwana ndetse ko uyu mugore yamusatiriye ashaka kumutera icyuma.

Aba bombi bakuze bakundana ndetse abaturanyi babo batunguwe n’uko umwe yishe undi, cyane ko bari bamaze kubyarana abana babiri.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uyu mugabo yakubise ipanu umugore we inshuro nyinshi mu mutwe kugeza amuhitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa