skol
fortebet

Umugabo yishe umugore we amutemaguje umuhoro bapfa gutandukana arangije nawe arimanika

Yanditswe: Sunday 10, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ku wa kabiri w’iki Cyumweru muri Zimbabwe, umugabo Stephen Bisiwasi w’imyaka 37, n’uburakari bwinshi, yishe umugore we Tryphine Nyika w’imyaka 32, amutemesheje umuhoro amuziza ko yashakaga ko batandukana, arangije yimanika mu kagozi nawe arapfa.

Sponsored Ad

Nk’uko iHarare ibitangaza, ibi byabereye ahitwa Umwinsidale, aho uyu mugabo n’umugore we bakoreshwaga n’umukoresha umwe, umugabo yishe umugore we nyuma yo kunanirwa kwihanganira ko yashakaga ko batandukana nubwo urugo rwabo rwahoraga mu ntonganya. kw’abashakanye.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu cya Zimbabwe, Komiseri wungirije, Paul Nyathi, yemeje ibyabaye. agira ati:

Kuri uyu wa kabiri, Polisi iri gukora iperereza ku bashakanye babiri bari batuye Umwinsidale, aho umugabo yimanitse mu kagozi nyuma yo kwica umugore we amutemesheje umuhoro.

Amakuru avuga ko umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye ku wa Gatanu taliki ya 1 Gicurasi 2020 mu masaha ya 1800, aho bagize ubwumvikane buke bigatuma batandukana bikarangira baryamye mu byumba bitandukanye ku mu nzu babagamo. Ass-Comm wa polisi, Nyathi yagize ati:

Kuwa Kabiri taliki ya 5 Gicurasi 2020 nko mu masaha ya 1100, umuturanyi na we wakoreshwaga n’umukoresha w’aba bombi batuye kuri aderesi imwe, yumvise urusaku ruturutse aho Stephen Bisiwasi n’umugore we Tryphine Nyika bari bari ari naho aya icyaha cyakorewe.

Yagiye kureba ibyabaye maze atungurwa no kubona umugore aryamye mu kidendezi cy’amaraso yakomeretse mu mutwe kandi yaciwe intoki ebyiri z’iburyo. Yahise yihutira guhamagara umukoresha wabo utari murugo mugihe ibyo byagaga. Umukoresha yitabye umuhamagaro maze yihutira kujyana Tryphine Nyika mu bitaro bya Parirenyatwa kugira ngo avurwe.

Nk’uko ikiyamakuru Harare Metro (H-Metro) cyo muri ako gace cyabitangaje, Tryphine yaje kwitaba Imana, nyuma umukoresha aza gusanga umugabo we Bisiwasi yimanitse mu kagozi mu gikari yapfuye, ari nabwo yahise abimenyesha mushiki we.

Nyakwigendera yakoresheje umugozi kugirango yimanike. Amakuru ku nyandiko yasize mbere yo kwiyahura yerekana ko nyakwigendera Stephen Bisiwasi yatemye Tryphine Nyika akoresheje umuhoro, nyuma akaza gukeka ko yamwishe akimanika kugeza apfuye.

Umuhoro wuzuye amaraso wari iruhande rw’aho Tryphine Nyika yari aryamye n’intoki ebyiri zaciwe hakoreshejwe uwo muhoro

Ibitekerezo

  • Gushwana kw’abashakanye biteye ubwoba.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Gushwana kw’abashakanye, gucana inyuma,ibiyobyabwenge,Intambara, kwiba,ruswa,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa