skol
fortebet

Umugabo yishe umuhungu we w’imyaka 9 amuhoye kwiba bombo

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Graham Dillon ukomoka mu mujyi wa Canberra muri Australia yishe umwana we w’umuhungu wari ufite imyaka 9 amuhoye kwiba bombi z’agati (lollipop),byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 40.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wakatiwe igifungo cy’imyaka 40 yamaze amezi menshi akorera iyicarubozo uyu mwana we aho yagiye amutwikisha amatabi,akamukubita bigera ubwo amumaramo umwuka.

Graham yishe urubozo umwana we

Graham wishe umwana we Braydn,ntiyigeze agaragza kwicuza ubwo yari mu rukiko,kuko nyuma yo kumusomera ibyaha aregwa yavuze ko ntacyo yarenzaho.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yashinjwe gukubita umwana we mu buryo buteye ubwoba ndetse akamukomeretsa birangira amukuyemo umwuka.

Braydn wishwe na se amuhoye kwiba bombo

Uyu mwana yishwe n’ibikomere byo mu mutwe yatewe n’inkoni za se ndetse byagaragaye ko yakubiswe inshuro nyinshi mu kwezi kwa nyuma mbere y’uko apfa aho yakubitwaga amakofe mu nda,ndetse agakubitwa ku gikuta.

Ibitekerezo

  • birababaje mbega inyamaswa .uyumwana arambabaje cyane kubyarwa nigisimba muntu.is I irashaje pe

    ..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa