skol
fortebet

Umugabo yishe umwana we w’amezi 3 amuziza kurira cyane

Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Deion Reed w’imyaka 21 ukomoka muri Oklahoma muri USA yatawe muri yombi na polisi kubera kwica umwana we w’amezi 3 amukubise ku gikuta ubwo yananirwaga kumuhoza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yabwiye polisi ko uyu mwana we w’uruhinja yarize cyane akageragera kumuhoza bikanga,byatumye agira umujinya ahahita amukubita ku gikuta agapfa.

Reed yavuze ko uyu mwana we atashoboraga guceceka ndetse yakoze ibishoboka byose ngo amuhoze niko guhitamo kumukubita ku gikuta agacecekeshwa n’urupfu.

Uyu mugabo yavuze ko ariwe wari wasigaranye n’uyu mwana mu nzu,ubwo yariraga akanga guceceka bigatuma amukubita ku gikuta.

Uyu mugabo yabwiye abaganga ko umujinya we wabanje gutuma akubita umutwe w’uyu mwana ku rugi akomeza kurira byatumye amukubita ku gikuta akamwica.

Reed yahise afungwa ashinjwa kwica umuntu ndetse no guhohotera umwana utarageza no ku mwaka w’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa