skol
fortebet

Umuganga yakuyemo inda y’umugore yitiranyije n’uwari wabimusabye bibyara intambara ikaze

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuganga [doctor] wo mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo yakoze amahano akuramo inda y’umugore yitiranyije n’uwari wabimusabye,bibyara ibibazo bikomeye biba ngombwa ko hitabazwa polisi.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari ufite inda y’amezi 6,yari yaje muri ibi bitaro kwivuza ibibazo bigendanye n’imirire,aba baganga bamwitiranya n’undi mugore wari waje gukuramo inda bahita bamutera ikinya bayikuramo.

Yaba uyu mudogiteri ndetse n’umuganga wamufashije mu gukuramo inda y’uyu mugore bibagiwe gusuzuma ibyangombwa bye mbere yo kumukuramo inda ariyo mpamvu bamwitiranyije n’undi wari wabibasabye.

Uyu muganga n’’uwamufashaga ntabwo bigeze bavugwa amazina cyangwa ngo hatangazwe ibitaro bakorera gusa byamenyekanye ko biherereye mu gace kitwa Gangseo gaherereye mu murwa mukuru Seoul.

Uyu mugore wakuwemo inda atabishaka kuwa 07 Kanama uyu mwaka,akomoka mu gihugu cya Vietnam ndetse ngo yari yabwiwe ko atwite ku munsi wabanjirije uwo bayikuyemo.

Uyu mugore yagarutse ku bitaro ari kuva amaraso bamubwira ko inda ye yavuyemo,niko guteza akavuyo hitabazwa polisi.

Polisi ya Gangseo yahise ita muri yombi aba baganga,ijya kubakoraho iperereza ku mpamvu yabateye kwirengagiza kubanza gusuzuma imyirondoro y’uyu mugore bigatuma bakuramo inda ye atabishaka.

Mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo,gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko gusa ngo iri tegeko rishobora kuzahinduka kuwa 21 Ukuboza 2020.Uwakuyemo inda n’uwayimukuriyemo bose barafungwa iyo habaye iki cyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa