skol
fortebet

Umuganga yaroze abarwayi 20 bari barembye cyane kugira ngo yigire mu kiruhuko

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugangakazi w’Umuyapani witwa Ayumi Kuboki w’imyaka 31 yatawe muri yombi mu Cyumweru gishize akekwaho kuroga abarwayi 20 bari barembye cyane bagapfa, kugira ngo yigire mu kiruhuko aho gukomeza kubitaho.

Sponsored Ad

Kuboki yateye imiti y’uburozi abarwayi bakuze bari barembye kugira ngo yerekane ko bapfuye abone uburyo ajya mu kiruhuko.

Uyu muganga yabwiye abanyamakuru ko yaroze aba barwayi kugira ngo bapfe atari mu kazi aho atifuzaga kubwira imiryango yabo ko bapfuye ariwe uri kubavura.
Kuboki yavuze ko aba barwayi yabateye imiti yo kubica kuko yanganga ko imiryango yabo imubaza ibibazo ku rupfu rwabo ahubwo yahisemo ko bapfa undi muganga utariwe ariwe uri mu kazi.

Mu gusuzuma imirambo y’abantu bane bapfuye basanze barabanje guterwa imiti yo kubahuhura ndetse biba ngombwa ko bakora iperereza mu baganga bose.

Polisi yahise yinjira aho abaganga bashyira imyambaro y’akazi basanga imiti yatewe aba barwayi bari bageze mu za bukuru bagapfa iri mu myenda ya Kuboki niko guhita bamuta muri yombi.

Kuboki yatawe muri yombi muri Kamena uyu mwaka,nyuma yo gutangira gutera imiti abarwayi bari barembye cyane mu mwaka wa 2016 aho yari amaze kwisazira abagera kuri 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa