skol
fortebet

Umuganga yatawe muri yombi akekwaho kwica abana b’ impinja umunani

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Lucy Letby w’imyaka 28,yatawe muri yombi ku munsi w’ejo akekwaho kwica abana b’impinja 8 ndetse bivugwa ko yashakaga kongera kwica abandi 6.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’Umwongereza yafunzwe nyuma y’aho abana b’impinja 8 bapfuye icyabishe ntikimenyekane byatumye akekwa ndetse ahita atabwa muri yombi aho nahamwa n’iki cyaha azaba abaye umugore wa mbere wishe abana benshi b’impinja.

Uyu muganga arakekwaho kwica abana b’impinja 8

Lucy yatawe muri yombi na polisi uwbo yakoraga iperereza ku mfu z’abana 17 bapfiriye mu bitaro bya Chester Hospital hagati y’umwaka wa 2015 na 2016,riza gufata uyu mugore ku munsi w’ejo ndetse yatangiye guhatwa ibibazo.

Polisi yahise ijya gukora iperereza mu rugo rw’uyu mugore ndetse basura ababyeyi be aho bivugwa ko uyu mugore ari mu bavuraga aba bana b’impinja.

Ushinzwe gukora iperereza kuri iki kirego witwa Paul Hughes,yavuze ko gufunga uyu mugore ari intambwe ikomeye bagezeho ndetse bagiye gukomeza gushakisha ibimenyetso bihagije kuri izi mfu z’aba bana b’impinja.

Umuyobozi w’ibi bitaro bya Chester Ian Harvey yavuze ko ahasanzwe havurirwa impinja harinzwe cyane ndetse bagiye kurushaho kwita ku buzima bwabo.

Lucy yatangiye gukora muri ibi bitaro mu mwaka wa 2011 nyuma yo kurangiza muri kaminuza ya Chester aho bagenzi be bari bamuziho kugira umutima mwiza ariko ari umunebwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa