skol
fortebet

Umugeni yataye umukwe bagombaga gusezerana kuri alitari ntagatifu abantu bagwa mu kantu

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umugeni yataye umukwe bagombaga gusezerana ku alitari ntagatifu abantu bagwa mu kantu batangira kwibaza icyabimuteye gusa ntabwo yagiye atavuze kuko yabanje gupfukama asaba umubyeyi we imbabazi amumenyesha ko adashoboye kurangiza umuhango.

Sponsored Ad

Wari umuhango abageni bagombaga gusezerana ariko nyuma y’uko bidakunze uwiteguraga kuba umugore akagenda atarangije neza icyari cyamuzanye amashusho yabo yarafashwe maze atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Nigeria cyane kuri Instagram nyuma y’aho umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu agaragaje ku rukuta rwe aya mashusho.

Ni umuhanzi witwa Tunde Ednut wagaragaje aya mashusho y’abageni batamenyekanye, gusa bose bari bambaye imyambaro yose umugeni n’umusore bambara ndetse n’abantu bari babambariye n’abatashye ubukwe bose bari bahari ndetse n’abashyitsi bari benshi cyane gusa byarangiye ntawe urangije icyamuzanye cyo kureba ubkwe bwose uko bwakabaye.

Umuhanzi Tunde Ednut yabitangaje muri aya magambo “ku munsi w’ejo habaye ubukwe, ariko mu by’ukuri ntabwo ibyabaye ibyo aribyo,gusa twabonye umugeni apfukama imbere ya papa we amusaba imbabazi,amubwira ko adashoboye kurangiza ubukwe bwose, ibi birababaje murabitekerezaho iki?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa