skol
fortebet

Umugezi nyaburanga wo muri Isiraheli wahindutse amaraso[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

skol

Hashize igihe abafotozi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye muri Israel bashyira hanze amafoto y’umugezi nyaburanga wa Nahal Alexander, aho bigaragara ko ugenda uhindura isura amazi yawo akomeza kugenda asa n’amaraso.

Sponsored Ad

Umuryango wigenga ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri Israël ukaba wagaragaje impungenge utewe n’uyu mugezi nyaburanga uburyo ukomeje guhinduka amaraso.

Bitekerezwa ko wanduzwa n’ibikorwa by’ububazi bikorerwa ku butaka bwa Palestine; igihugu gihanganye na Israël igihe kirekire.

Igitangazamakuru Times of Israel kiti: “Amaraso, amababa ndetse n’ibindi bice by’inyamaswa bitemba biturutse mu mabagiro yo muri Palestine mu mugi wa Tulkarm.”

Uyu muryango usaba leta ya Israël by’umwihariko Minisiteri ishinzwe kubungabunga ibidukikije gukemura ikibazo cy’uyu mugezi wa Nahal Alexander, cyane ko ngo umaze imyaka irenga 10 wanduzwa n’ibikorwa bitandukanye.




Umugezi wa Nahal Alexander utarandura muri 2009

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa