skol
fortebet

Umugizi wa nabi yasutse acid ku mukobwa amuziza gukunda umwirabura

Yanditswe: Monday 14, May 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Alma Ponce wimyaka 18 ukomoka muri USA yahuye n’uruva gusenya ubwo yasukwagaho acid mu maso n’umugizi wa nabi amuhoye ko akundana n’umusore w’umwirabura.

Sponsored Ad

Uyu mugizi wa nabi yateze uyu mukobwa avuye ku kazi ari kumwe n’umuryango we niko kwegera ku muryango w’imodoka yabo,asohotse ahita ayimusukaho ariruka.

Alma mbere y’uko bamumenaho acid

Uyu mukobwa yavuze ko uburibwe yahuye nabwo bwari bwinshi cyane,bituma atekereza ko ashobora gupfa,kubera ubu bugome bw’uyu mugizi wa nabi.

Yagize ati “Numvaga isura yanjye n’ijosi ryose biri gushya.acide yagiye mu maso ndetse sinabashaga kureba.Numvaga uruhu rwanjye rwose ruri kuvaho.Nirukanse ngana kuri pisine ya musaza wanjye njyamo kugira ngo uburibwe bwanjye bugabanuke ariko ntacyo byatanze.Numvaga ngiye gupfa kuko uburibwe bwari bwinshi cyane.”

Ubwo polisi yakoraga iperereza kuri ubu bugome yabonye urupapuro rwari rwatawe hafi y’iwabo w’uyu mukobwa rwanditseho amagambo mabi y’ivangura yasabaga uyu mukobwa gutandukana n’umusore w’umwirabura bakundanaga.

Uyu mukobwa yahise ajyanwa kwa muganga ndetse yitabwaho cyane n’abaganga byatumye ibisebe yatewe n’iyi acide bikira nubwo yasigaranye inkovu nyinshi.

Ibitekerezo

  • Iri ronda bwoko niryo ryateye Genocides yo mu Rwanda,Armenia,Abayahudi,etc...Imana yaturemye kugirango dukundane.Ariko abantu millions and millions bakora ibyo imana itubuza: Kwangana,kwicana,kurwana,gusambana,kwiba,etc...Kubera ko abantu bananiye imana,yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31).Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,kuli uwo munsi imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Abazarokoka bazabaho mu mahoro.Ntibazongera gukena,gusaza,kurwara,gupfa,...(Ibyahishuwe 21:4).Niba ushaka kuzarokoka kuri uwo munsi,hindukira ushake imana cyane,we kwibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa