skol
fortebet

Umugore aricuza bikomeye kuba yarishe abantu 115 mbere y’imikino Olimpike

Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Kim Hyon-Hui ukomoka muri Koreya y’Epfo ntakigoheka kubera kwicira mu ndege abantu 115 mu ndege ubwo imikino ya olimpike yo mu mwaka wa 1988 yabereye muri Koreya y’Epfo yari yegereje.
Uyu mugore ufite umutima uhora umuhondagura,yakoze aya mahano ubwo iki gihugu cyari kigiye kwakira imikino ya Olimpike yo mu mwaka wa 1988, atega igisasu mu ndege yari itwaye izi nzirakarengane iturikira mu kirere.
Kim wahoze ari maneko wa Koreya ya ruguru,yategetswe gutega iki gisasu mu ndege (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Kim Hyon-Hui ukomoka muri Koreya y’Epfo ntakigoheka kubera kwicira mu ndege abantu 115 mu ndege ubwo imikino ya olimpike yo mu mwaka wa 1988 yabereye muri Koreya y’Epfo yari yegereje.

Uyu mugore ufite umutima uhora umuhondagura,yakoze aya mahano ubwo iki gihugu cyari kigiye kwakira imikino ya Olimpike yo mu mwaka wa 1988, atega igisasu mu ndege yari itwaye izi nzirakarengane iturikira mu kirere.

Kim wahoze ari maneko wa Koreya ya ruguru,yategetswe gutega iki gisasu mu ndege yari itwaye abagenzi berekezaga muri Koreya y’Epfo arabyemera niko kwica abantu 115 cyane ko iki gisasu cyaturitse ubwo iyi ndege yari mu kirere.

Uyu mugore yatangarije Washington Posts dukesha iyi nkuru, ko buri gihe iyo abonye ikirango cy’imikino Olimpike,bimwibutsa aya mahano yakoze ndetse yumva Imana itazigera imubabarira.

Kim yavuze ko muri uku kwezi iki gihugu cya Koreya y’Amajyepfo kigiye kongera kwakira imikino Olimpiki ikinirwa ku rubura ,umutima we utamworoheye ndetse ahora yicuza impamvu yabikoze.

Uyu mwaka Koreya zombi zizatahiriza umugozi umwe

Impamvu yatumye Koreya ya ruguru yohereza uyu mugore kwica aba bantu ni uko yari ihanganye na Koreya y’Epfo ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwakira imikino Olimpiki yo mu mpeshyi,bwahawe Koreya y’Epfo maze niko gushaka guhungabanya umutekano ndetse no gutera ubwoba abifuzaga kwerekeza muri Koreya y’Epfo.

Kim yababariwe na perezida wa Koreya y’Epfo Roh Tae-woo nyuma y’umwaka umwe cyane ko yari yarakatiwe igihano cy’urupfu,ubu afite imyaka 56 y’amavuko ndetse aba muri Koreya y’Epfo yavukiyemo nubwo yakoreshejwe akarimbura aba bantu.

Nyuma yo kuva muri gereza,Kim yanditse igitabo cyitwa Tears of My Soul,” cyangwa se amarira y’ubugingo bwanjye cyarimo intimba aterwa no kwica izi nzirakarengane aho amafaranga yavuyemo yafashije ababuriye ababo muri iyi mpanuka.

Uyu mwaka ibi bihugu byombi byemeye gushyikirana ndetse mu muhango wo gufungura iyi mikino iteganyijwe gutangira ku wa Gatanu w’iki cyumweru bazasangira ibendera rimwe n’ikipe y’abagore ya Ice Hockey izahatana muri iyi mikino izaba ihuriyemo abakinnyi bavuka muri ibi bihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa