skol
fortebet

Umugore n’umugabo bakubitiwe ku karubanda bazira gusambana batarashyingiranywe [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo b’abayisilamu bakubiswe inkoni 30 ku karubanda imbere y’abantu ndetse bafatwa amashusho akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kubera gufatwa bari gusambana batasezeranye.

Sponsored Ad

Uyu mugore wo muri Indonesia n’umugabo barimo batera akabariro bakubiswe inkoni nyinshi bitewe no kunanirwa kubahiriza amabwiriza ya Sharia igitabo kirimo amabwiriza agenga abayoboke b’idini ya Isilamu.

Imbere y’imbaga nyamwinshi uyu mugore n’umugabo bakubiswe karahava ndetse bafatwa amashusho akwirakwizwa ku isi yose kubera gusambana batarashakanye.

Muri aya mafoto yakwirakwiye ku isi yose,uyu mugore yari apfukamye ndetse ari imbere y’abantu benshi bari bararitswe kugira ngo barebe urwo yakaniwe nabo ntibazarenge ku mabwiriza agenga idini ya isilamu.

Indonesia ni kimwe mu bihugu bigendera ku mahame ya Isilamu cyane aho mu minsi ishize hashyizwe hanze amafoto bari gukubira abatinganyi bambaye ubusa nyuma yo gufatwa bari kumwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa