skol
fortebet

Umugore n’umugabo batunguwe n’ingano y’ibiyoka byabaga mu nzu yabo hejuru [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore batuye mu gace kitwa Cairns muri Whiterock mu gihugu cya Australia batunguwe no kubona igisenge [plafond] cy’inzu yabo kigiye kubagwaho niko guhura abashinzwe gufata inzoka basanga cyari gicumbikiye ibiyoka 2 bya rutura biresha na metero 5 ndetse byombi bipima ibiro 40.

Sponsored Ad

Ibi biyoka binini cyane [pythons] byabaga mu nzu y’uyu muryango byari bimaze iminsi bitera amagi ndetse habura gato ngo biturage izindi nzoka.

Umugabo witwa Hagan ukorera ikigo gishinzwe gufata inzoka cyitwa Cairns Snake Catcher, niwe wahurujwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ngo ajye gufata izi nzoka zari zigiye guhanura iyi plafond y’uyu muryango kubera ubunini bwazo.

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugera muri nzeri,inzoka ziba zabaye nyinshi mu gihugu cya Australia kuko aricyo gihe zitera amagi menshi ndetse zigaturaga cyane izindi.

Uyu mugabo yabanje gukuraho igisenge cyo hejuru kugira ngo agere kuri ibi biyoka byari bicumbitse kuri plafond niko kubifata abisohora hanze benshi barumirwa.

Uyu mugabo yavuze ko izi nzoka zashobora guhirika iyi plafond zigateza ibibazo iyo ziza kurwanira hejuru yayo muri iki gihe zituraga izindi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa