skol
fortebet

Umugore uherutse gushyirwa hanze na nyir’inzu n’ibintu bye byose ari gutabaza nyuma yo gufatwa ku ngufu imbere y’abana be

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Kenya, umugore w’imyaka 27 ufite abana 2 uherutse kwirukanwa kmu nzu yakodeshaga agashyirwa hanze n’ibintu bye byose na nyir’inzu, aratakambira abagiraneza bamufasha nyuma yo gufatwa ku ngufu imbere y’abana be mu kizu kituzuye asigaye araramo.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi ukomoka mu gace ka Mihango i Nairobi muri Kenya, umuryango we ubayeho mubuzima bugayitse ndetse buteye agahinda cyane , akaba arimo aratabaza abagira neza ko bamufasha kubona aho acumbika akuva aho ari kugeza ubu, nyuma yaho abagizi ba nabi bamusanze mu kizu kituzuye yabaye agiye gucumbikamo akamufata ku ngufu n’abana be bareba.

Nkuko ikinyamakuru K24 kibitangaza, uyu mugore wahawe izina rya Elizer (amazina atari aye), yavuze ko nyir’inzu yakodeshaga yayimusohoyemo muntangiriro z’Ukwezi gushize nuko ajya kuba hanze n’abana be, nyuma yo kumara amezi abiri gusa atishyura ubukode bugnana n’ n’amashilingi ya Kenya ibihumbi cumi na kimwe (SH11,000).

Asobanura ibyamubayeho uwo munsi yafashwe ku ngufu, Elizer yavuze ko abana be babiri, umukobwa muto w’imyaka 3 n’umuhungu w’imyaka 7 ubwo bariraga cyane nijoro, byatumye amabandi 2 yumva ko hafi aho hari abantu, nuko niko kuza kugera aho yarari birangira amufashe ku ngufu.

Ayo mabandi ngo yamufatiranyije nuko muri iryo joro hagwaga n’imvura nyinshi ku buryo niyo yari gutabaza nta muntu washoboraga kumwumva ngo amutabare.

Yavuze ko ibikorwa yakoraga byamuhaga amafaranga byari ugucuruza imbuto ku muhanda wa Nairobi – Mombasa, bikaba byarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus aho abakiriya bagabanutse cyane kubera ko bibera mu rugo ndetse akaba atanagishoboye kugura byinshi ngo akike kubera ko ibiciro byarazamutse cyane.

Kuva akuwe mu nzu, yakomeje gushakisha aho yaba ariko akaba atarahabona, aho ku manwa yirirwa mu kizu kituzuye nuko byagera nijoro agasaba abantu hafi y’icyo kizu bakamurwanaho bakamucumbikira.

Kuri ubu uyu mubyeyi Elizer yavuze ko arimo kugerageza gukora akazi ko gufurira abantu imyenda mu ngo zabo nuko bakamuha amafaranga, ariko ngo akomeje n’ubundi kuzitirwa nuko bamwe batinya kukamuha kubera gutinya ko yabanduza koronavirusi.

Ubu akaba arimo arasaba ubufasha bw’ibyo kurya ndetse nubw’uko yagezwa kwa muganga ngo apimwe arebe niba ntabibazo cy’uburwayi yaba yarandujwe nyuma yo gufatwa ku ngufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa