skol
fortebet

Umugore ushaje kurusha abandi bose yatangaje ikintu kimwe cyamushimishije mu myaka 129 amaze ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukecuru w’Umurusiya ukuze kurusha abandi ku isi,witwa Koku Istambulova w’imyaka 129 yavuze ko iyi myaka amaze ari igihano cy’Imana kuko yishimye rimwe gusa ubwo yinjiraga mu nzu yiyubakiye nyuma yo kugaruka mu Burusiya avuye muri Kazakhstan aho bari baroherejwe na Stalin washinje abaturage bo mu gace k’iwabo ka Chechen kuba ibyitso by’aba Nazi.

Sponsored Ad

Koku Istambulova ufite imyaka 129 nkuko bigaragazwa n’impapuro za pansiyo ndetse na pasiporo bye ko yavuze ku wa 01 Kanama 1889,yavuze ko yishimye rimwe ritagira irya kabiri ubwo bagarukaga mu Burusiya bavuye muri Kazakhstan mu myaka 75 ishize.

Mu kiganiro yahaye imwe mu mateleviziyo yo mu gace k’iwabo ka Chechen yavuze ko imyaka amaze ari igihano cy’Imana ndetse yishimye inshuro imwe gusa ubwo yinjiraga mu nzu ntoya yiyubakiye nyuma yo kuva muri gereza.

Yagize ati “Urambaza niba hari inshuro nishimye mu buzima?,ni igihe ninjiraga mu nzu ntoya niyubakiye.yari ntoya cyane ariko yari iyanjye.Narayiyubakiye,yari inzu nziza cyane kuko nayimazemo imyaka 60.”

Koku yavuze ko Stalin yurije ama gari ya moshi abaturage bo mu gace ka Chechen,abajyana kubafungira muri Kazakhstan muri Gashyantare mu mwaka wa 1944.

Koku ari mu bantu bajyanwe nabi muri Kazakhstan bashinjwa kuba ibyitso bya Hitler na stalin

Uyu mukecuru yavuze ko izi gari ya moshi zarimo umwanda mwinshi cyane ndetse abantu bajyanwa nabi bapakiwe ndetse bari kumwe n’imirambo cyane ko benshi bapfiriye mu mubyigano wo muri za gari ya moshi.

Koku yavuze ko bamaze iminsi bagenda muri ibi bigari yamoshi aho ababyeyi babyariragamo,abana bahitaga bapfa kuko nta muntu wabitagaho ndetse bamwe baburaga umwuka.

Koku yabwiye abanyamakuru bari kumukoraha icyegeranyo ko yahoze yifuza gupfa ariko bitamukundiye ndetse anenga cyane Imana yatumye abaho igihe kinini mu buzima bubi cyane.


Koku yavuze ko ikintu kimwe yishimiye mu buzima ari ukwiyubakira inzu

Ibitekerezo

  • Tujye twibuka ko dusaza tugapfa kubera ko duturuka kuli Adam na Eva bakoze icyaha.Iyo bitagenda gutyo,bari kubaho iteka.Ariko abantu bumvira imana,izabahemba KUZUKA ku munsi w’imperuka bakabaho iteka mu isi izaba Paradizo.Byisomere muli Yohana 6:40.Ntimukabishidinye kuko imana itajya ibeshya.It is a matter of time.Imana ikorera kuli Calendar yayo.Bizaba nta kabuza.Dushake imana cyane kugirango tuzabeho iteka muli iyo paradizo iri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa