skol
fortebet

Umugore w’ umunyafurika yimwe ubwenegihugu bw’ Ubufaransa kuko yanze gukora mu ntoki z’ umuyobozi

Yanditswe: Sunday 22, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’ umufaransa n’ umugore we batanze ikirego mu rukiko rw’ ubujurire kuko uyu mugore ukomoka mu gihugu cy’Algeria Ubufaransa bwamwimye ubwenegihugu azira kwanga gukora mu ntoki z’ umuyobozi mu muhango wo gutanga ubwenegihugu.

Sponsored Ad

Uyu mugore utatangajwe amazina yavuze ko atakwemera gukora mu ntoki z’ uwo muyobozi kuko imyemerereye ye itamwemerera gukora mu ntoki z’ abagabo.

Byatumye guverinoma y’ Ubufaransa yanzura ko uyu mugore ataracengerwa n’ imyifatire y’ Abafaransa ifata icyemezo cyo kumwima ubwenegihugu nubwo amaze imyaka umunani ashyingiranywe n’ umugabo w’ Umufaransa.

Uyu mugore n’ umugabo we bajuririye icyemezo bafatiwe ariko abayobozi bakuru b’ urukiko bashyigikira icyemezo yafatiwe cyo kwimwa ubwenegihugu.

Muri 2010 nibwo uyu mugore yashyingiranywe n’ uyu mugabo w’ umufaransa nk’ uko BBC yabitangaje.

Mu muhango wo gutanga ubwenegihugu wabaye muri 2016 nibwo uyu mugore yanze gukora mu ntoki z’ umunyapoliti wari uyoboye ibirori mu magepfo ashyira uburasirazuba bwa Isère.

Mu myemerere ya Islam gukora mu ntoki z’ abagabo mudafitanye isano rimwe na rimwe birabujijwe ku bagore.


Perezida Macron uri hagati y’ abagore babiri mu itsinda ry’ abaturage bari bamaze guhabwa ubwenegihugu

Kuba usaba ubwenegihugu atarareka imwe mu migenzo gakondo y’ ibabo ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yimwa ubwenegihugu bw’ Ubufaransa nk’ uko biteganywa mu mategeko mbonezamubano yo muri iki gihugu.

Uyu munyaligeria avuga ko ibyo yakorewe ari ugukoresha nabi ububasha, gusa inama y’ ubutegetsi bw’ Ubufaransa nayo yarabishyigikiye.

Urukiko rukuru rw’ ubujurire bwavuze ko ntaho itegeko ryakoreshejwe nabi mu kwima uyu mugore ubwenegihugu bw’ Ubufaransa.

Muri 2016 abanyeshuri babiri bo mu Busuwisi bategetswe gukora mu ntoki z’ umuyobozi w’ ikigo w’ umugore barabyanga bituma birukanwa mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa