skol
fortebet

Umugore w’umusirikare yagurishije umwana we abeshya umugabo ko yapfuye ari kuvuka

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

Umusirikare w’umunyamerika witwa Sgt Steven Garcia, w’imyaka 24 yabeshywe n’umugore we witwa Marina Garcia w’imyaka 31 ko yabyaye umwana agapfa kandi yaramugurishije inshuti ze zituye mu muri Texas.

Sponsored Ad

Uyu Marina utuye mu mugi wa Arizona, yabeshye umugabo we wari mu kazi mu mugi wa Seoul muri Koreya y’Amajyepfo ko yabyaye umwana w’umukobwa agahita apfa kandi yarabyaye umuhungu yarangiza akamugurisha ku muryango w’inshuti ze.

Sgt Garcia yabeshywe n’umugore we ko umwana we yapfuye kandi yaramugurishije

Ubwo uyu mugabo yumvaga inkuru y’incamugongo ko umwana we yapfuye,yarababaye bikomeye, ariko arihangana kuko yari mu kazi muri Koreya y’Amajyepfo gusa nyuma y’ukwezi yaje kumenya amakuru ko uwo mwana yagurishijwe n’umugore we aho gupfa nkuko yabibwiwe n’uyu mugore mubi.

Ibi byose byatangiye muri Mutarama uyu mwaka,ubwo uyu musirikare wa Amerika wari mu kazi mu mugi wa Seoul yakiraga telefoni ya mushiki we imubwira ko umugore we Marina yabyaye umwana w’umukobwa ahita apfa akivuka.

Marina azakanirwa urumukwiriye kubera kugurisha umwana we

Yatangaje ko byamubabaje cyane ndetse abura imbaraga aririra kuri telefoni,ariko aza kumenya amakuru ko uyu mugore we yabyaye umuhungu yarangiza agashaka impapuro mpimbano kugira ngo amugurishe ku muryango w’inshuti ze wa Leslie na Alex Hernandez.

Amakuru y’uko uyu mugore yagurishije uyu mwana, yamenyekanye ubwo imodoka y’uyu muryango wamuguze yahagarikwaga kubera umuvuduko mwinshi n’ushinzwe umutekano wo mu muhanda hashize iminsi 3 bamuguze,akabona bafite umwana w’uruhinja ndetse bafite ubwoba bwinshi ubwo yabahataga ibibazo.

Uyu mugabo yabwiye abashinzwe iperereza aya makuru ndetse uyu muryango waguze umwana urahamagazwa,umugabo yemera ko yakoze amakosa agasinya impapuro zemeza ko uwo mwana ari uwe kandi abeshya.

Garcia yongeye kubona umwana we

Leslie na Alex Hernandez bahakaniye urukiko ko batahaye Marina amafaranga,bahanishwa igifungo cy’imyaka 4 mu gihe Marina we azakatirwa urumukwiye mu kwezi gutaha aho yashinjwe ko yashoboraga kwica uyu mwana iyo uyu muryango w’undi utahagoboka.

Garcia yavuye igitaraganya muri Seoul ahita asaba gatanya n’uyu mugore we wamugurishirije umwana.

Ibitekerezo

  • this is America

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa