skol
fortebet

Umugore w’umwirabura yavuze ko yakorewe irondaruhu ubwo yangirwaga kwinjira mu ndege kubera ibiheri yari arwaye mu maso

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umwirabura witwa Jeanne Lehman yangiwe kwinjira mu modoka ya Air Canada n’abashinzwe umutekano wayo kubera ibiheri yari arwaye mu maso, bamubwira ko yatera abagenzi uburwayi mu gihe we avuga ko ari irondaruhu bamukoreye.

Sponsored Ad

Uyu mugore wababajwe cyane n’ibyamubayeho ku wa 22 Mata uyu mwaka, yabwiye abanyamakuru ko kumubuza kwinjira mu ndege atari uko abashinzwe umutekano w’iyi ndege barindaga abagenzi ko bakwandura ibiheri,ahubwo ari irondaruhu yakorewe.

Yagize ati “Nafashwe nk’inyamaswa,ubwo nabazaga umuyobozi w’indege impamvu banze ko ninjira,yabuze icyo ansubiza,nta nubwo yigeze andeba mu maso.Yambwiye ko mfite uburwayi ndetse ambwira nabi cyane asakuza.namubwiye ko atari uburwayi bwandura ntiyabyumva.Ibyo nakorewe ntibabikorera umugore w’umuzungu.”

Abashinzwe umutekano w’iyi ndege, basabye uyu mugore kubanza kuzana ibyangombwa bya muganga byerekana ko uburwayi bwe butandura,bimukereza kwinjira mu ndege.

Nyuma y’uko Lehman atangaje akababaro ke,benshi mu bantu banenze ubuyobozi bw’iyi ndege ndetse babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo,batuka cyane ubuyobozi bwa Air Canada.

Ubuyobozi bwa Air Canada bwasohoye itangazo risobanurira abantu impamvu iki kibazo cyabayeho,aho bari barajwe ishinga n’umutekano w’abakiriya babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa