skol
fortebet

Umugore wa Ben Rutabana yashinje RNC kuba inyuma y’ibura ry’umugabo we

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Nubwo amakuru menshi avuga ko Ben Rutabana yarashwe,umuryango we by’umwihariko umugore we Diane Rutabana arashinja ubuyobozi bwa RNC buyobowe na Kayumba Nyamwasa kuba inyuma y’uku kubura k’umugabo we.

Sponsored Ad

Diane Rutabana umugore wa Ben Rutabana yabwiye BBC ko yahamagawe n’umuntu akamubwira ko yatumwe na Gen Kayumba Nyamwasa umuyobozi wungirije wa RNC ngo amuhumurize.

Yagize ati: "Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC.

Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ’Kayumba [Nyamwasa] yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize".

Diane Rutabana yavuze ko abayobozi n’abayoboke ba RNC bagiye bamuha amakuru atandukanye, amwe avuguruzanya, ku ibura ry’umugabo we.

Ben Rutabana yavuye aho aba i Burayi agana muri Uganga agomba kugaruka tariki 19 Nzeri 2019, umugore we avuga ko baheruka kuvugana tariki 8 y’ukwezi gushize.

Madamu Rutabana avuga ko hari ibyavuzwe mbere ko Ben Rutabana nasubira muri Uganda azafungwa, ati: "Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga".

Avuga ko umugabo we mbere yo kugenda yamubwiye ko afite ibibazo binyuranye atumvikanaho na Ntwari Frank wo mu ishyaka RNC.

Madamu Rutabana yemeza ko uko kutumvikana kwabo kwagiye kukagera no ku bandi bo muri RNC.

Gervais Condo, umunyamabanga mukuru w’ishyaka RNC uri mu barishinze, avuga ko kugambanira Ben Rutabana kuri bo bidashoboka.

Ati: "Nsanze ihuriro nyarwanda twashinze rikora ibintu nk’ibyo icyo nakora cya mbere ni ukubyamagana, ntabwo twaba turwanya ikibi ngo tuze kukizana mu ihuriro".

Bwana Condo ahakana avuga ko batazi amakuru y’aho Ben Rutabana ari, ati: "Amakuru duheruka n’ay’umuntu waje avuga ko yamubonye ku itariki 02/10 akamubona aho ngaho mu karere".

Umuhanzi Benjamin Rutabana yahoze mu ngabo za FPR Inkotanyi zafashe u Rwanda mu 1994 nyuma aza kuva mu gisirikare yerekeza hanze y’ u Rwanda.Ubu ni Komiseri ushinzwe amahugurwa mu ishyaka RNC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa