skol
fortebet

Umugore wa Mugabe yakoze impanuka avunika ‘Akabombambari’

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Grace Mugabe, umugore wa perezida Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko wa Zimbabwe , yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ajyanwa kwa muganga nyuma yo kuvunika akabombambari
Televiziyo y’Igihugu iravuga ko uyu mugore yavunitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 ari kumwe n’umugabo we ku ikibuga cy’indege [Harare International Airport] bavuye muri Singapore.
Mugabe yavuye mu gihugu tariki ya 07 Nyakanga uyu mwaka yerekeza muri Singapore kwivuza indwara itajya ivugwaho (...)

Sponsored Ad

Grace Mugabe, umugore wa perezida Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko wa Zimbabwe , yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ajyanwa kwa muganga nyuma yo kuvunika akabombambari

Televiziyo y’Igihugu iravuga ko uyu mugore yavunitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 ari kumwe n’umugabo we ku ikibuga cy’indege [Harare International Airport] bavuye muri Singapore.

Mugabe yavuye mu gihugu tariki ya 07 Nyakanga uyu mwaka yerekeza muri Singapore kwivuza indwara itajya ivugwaho rumwe.Ni kunshuro ya gatatu uyu munyacyubahiro ajya kwivuriza hanze y’Igihugu.

Ikinyamakuru timeslive.co.za cyandikirwa Zimbabwe, kivuga ko ubwo Mugabe yajya kwivuza yagiye aherekejwe n’umugore we ndetse ngo banagarukanye mu gihugu ari nabwo uyu mugore yakoraga impanuka bakiri ku ikibuga cy’indege.

Televiziyo ya leta ya Zimbabwe, ZBC, yavuze ko umuvugizi wa Mugabe, George Charamba yavuze ko Grace yavunitse akabombambari k’iburyo, ahita ajyanwa ku bitaro biri hafi aho.

Ibi binyamakuru byombi ntibisobanura neza niba koko uyu mugore [Ukunze kuvuga ko umugabo ashobora kubayobora ari mu mva] yari kumwe n’umugabo we mu modoka imwe gusa ngo bafite akamenyero ko kugenda mu modoka imwe ya limousine.
Umukobwa wa Grace Mugabe ndetse n’umukwe we nibo bamuherekeje mu bitaro.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hanogusa sibyiza kugenda mumodoka imwe ngumuryango kuko tumva abakera babivuga

    Andika Igitekerezo Hanogusa sibyiza kugenda mumodoka imwe ngumuryango kuko tumva abakera babivuga

    Tekereza umuntu utegeka igihugu afite imyaka 93!!! Iyo MUGABE ari mu nama,aba arimo gusinzira.Iyo agenda,akunze kwitura hasi.Impamvu atava ku butegetsi,nuko abayobora Igisirikare na Police ari abantu be.Nawe avuga ko abaturage nta wundi bashaka!!!
    Muli AFRIKA,hategeka ufite imbunda.Aho kubyita Democracy,mujye mubyita GUNOCRACY mu cyongereza cyangwa FUSICRATIE mu Gifaranda.

    Mama se yakoze iyi accident yitwaye? Turamushyira mu masengesho. Ni arware ubukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa