skol
fortebet

Umugore wa Netanyahu uyobora Israeli yajyanwe mu nkiko azira ibiryo yaguze mu mafaranga ya Leta

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore wa Benjamin Netanyahu usanzwe ari Minisitiri w’intebe wa Israeli,Sarah Netanyahu yajyanwe mu nkiko kubera gusesagura umutungo w’igihugu ungana n’ibihumbi 80 by’amapawundi akajya mu ma resitora atandukanye kugura ibiryo avuga ko mu biro bya minisitiri w’intebe hatarimo abatetsi beza.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo Sarah Netanyahu yitabye urukiko nyuma yo gushinjwa ko yategetse amaresitora yo mu Butaliyani n’ahandi hatandukanye kumutekera ibyo kurya kuko adakunda abatetsi bamutekera byatumye afata mu isanduku ya leta akayabo k’amafaranga ayishyura aya maresitora.

Nkuko ubushinjacyaha bwabivuze,uyu mugore wa minisitiri w’intebe yategetse amaresitora atandukanye kumutekera ibiryo bitandukanye arangije ayishyura ku mafaranga ya leta aho gutanga aye bwite.

Uru rubanza rwagombaga kuba muri Nyakanga uyu mwaka rwimuriwe muri uku kwezi ku mpamvu zitatangarijwe rubanda.

Sarah Netanyahu,umuryango we ndetse n’abashyitsi babo,bakoresheje amafaranga ya leta mu kwishyura ibyo kurya bitandukanye mu maresitora akomeye yo muri iki gihugu aho uyu Sarah yavuze ko minisiteri w’intebe nta batetsi afite.

Sara Netanyahu w’imyaka 59 yavuze ko nta makossa yakoze gusa ubushinjacyaha ntibumworoheye dore ko we n’umuryango we babashinja imyitwarire mibi.

Iki kirego ni kimwe muri byinshi ubushinjacyaha burega Benjamin Netanyahu n’umuryango we,kuko uyu mu minisitiri umaze imyaka myinshi ayoboye ashinjwa kurya ruswa ndetse ubushinjacyaha bwamusabye kwegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa