skol
fortebet

Umugore wa Pasiteri yibeshye yohereza videwo 2 zigaragaza ubwambure bwe mu itsinda ryo kuri Whatsapp ry’abayoboke b’itorero ry’umugabo we

Yanditswe: Sunday 26, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Osofo Maame, umugore wa Pasiteri wo muri Ghana, yaribeshye yohereza videwo ebyiri zigaragaza ubwambure bwe mu itsinda ry’abayoboke b’itorero ry’umugabo we, bitera igisemo umuryango wabo mu buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Muri izi videwo zagiye ahagagaragara muri Kamena 2018. Imwe ifite amasegonda 31, mu gihe indi ifite amasegonda 58. Iya mbere, Osofo Maame yagaragaye ari mu bwogero, akinisha ingingo ze z’ibanga, imbere ya camera.

Mu majwi y’aya mashusho, humvikana ijwi ry’umwana wabo wari ufite amezi atandatu ari kurira asa n’utamwitayeho. Ubutumwa buyaherekeje, bugira buti: “Byose ni ibyawe igihe uzaba ugarutse.”

Iya kabiri imugaragaza yambaye ubusa buri buri, akora ibikorwa bitandukanye nk’uwitegura gukora imibonano mpuzabitsina.

Umugabo wa Osofo Maame yari yaragiye mu ivugabutumwa hanze ya Ghana, ntabwo yahise amenya iby’aya mashusho gusa bamwe mu bayoboke be bamubariye aya makuru, avuga ko uko byagenda kose umugore we ubwo butumwa ari we yari yabugeneye gusa ku bw’amahirwe make, bukayobera muri iri tsinda.

Nyuma yo gukwirakwiza iyi videwo atabishakaga, Osofo yagerageje kwiyahuza uburozi, abo mu muryango we bamutahura atarapfa, ni ko kumujyana mu bitaro, abaganga bamwitaho kugeza akize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa