skol
fortebet

Umugore wabyaye abazwe yateye icyuma nyirabukwe wari umurwaje aramwica

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Mu bitaro bikuru bya Soroti muri Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo humvikanye inkuru idasanzwe aho umugore w’ imyaka 20 wari wabyaye abazwe yateye icyuma nyirabukwe wari umurwaje bikamuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Dail Monitor, Umuryango ukesha iyi nkuru ntabwo cyatangaje amazina y’ uyu mugore kubera impamvu z’ umutekano we.

Uwabibonye yavuze ko impamvu uyu mugore yateye icyuma nyirabukwe ari uko nyirabukwe yari arimo kumubuza gutoroka ibitaro, gusa ntabwo impamvu yashakaga gutoroka ibitaro yamenyekanye.
Esther Akol, wabonye uko byagenze yavuze ko uyu mugore yafashe icyuma akagitera mu gatuza k’ umubyeyi wamubyariye umugabo, yabona amwishe akajya guhisha umurambo mu bwiyuhagiriro.

Yagize ati “Dutekereza ko buri kimwe cyose uyu mugore yari yaragiteguye, byadutunguye kumva ko mu gicuku yishe nyirabukwe”

Ibyabaye byakuye umutima, abakozi bo muri ibi bitaro, abarwayi n’ abarwaza

Umuvugizi wa polisi muri aka gace Michael Odongo yavuze ko uyu mugore n’ umwana w’ umuhungu yabyaye polisi yabatwaye mu rwego rwo kubarindira umutekano kuko abaturage bashaka kumwica kubera umujinya.

Dr Ekunait Oumo, muganga mukuru kuri ibi bitaro yavuze ko ari ubwa mbere ubwicanyi nk’ ubu bubereye muri ibi bitaro. Mukecuru Akiror abaganga bamugezeho basanga byarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa