startimes
startimes

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro hari hashize iminsi 26 abyaye impanga none yasanze imbwa zari inyangamugayo zabariye kubera ishyari[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 3 July 2020 Yasuwe: 5199

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro, nyuma y’iminsi 26 abyaye impanga, kuri ubu ari mugahinda gakomeye yatewe n’imbwa zamuhekuye mugihe yari agiye gusura abaturanyi.


Sponsored Ad


Elaine Novais, ufite imyaka 29, kugeza n’ubu ntarakira urupfu rw’abana be b’impanga yari amaranye nabo igihe kitageze ku kwezi.

Amakuru avugako uyu mugore utuye i Piripá, muri leta y’amajyaruguru ya Bahia, Burezili, ku wa kabiri, tariki ya 23 Kamena 2020 nibwo aba bana be b’impanga bavuye mubuzima bariwe n’imbwa.

Aba bana b’impanga umwe yari yaramwise Anne na Analú , uyu mubyeyi yasohotse murugo agiye gusura abaturanyi nuko agarutse yakirwa n’umuvu w’amaraso wageze muri Saloon uturutse mucyumba abana bararagamo.

Yahise yihutira kujya mucyumba asanga abana bamaze gupfa bariwe n’imbwa zabaga muri uru rugo. Yasanze izi mbwa zamaze kuvanamo aba bana ibyo mu nda zisigaje umutwe n’amaguru.

Uyu mubyeyi washegeshwe nibyo yabonye nyuma y’urupfu rw’abana nawe yahise asubizwa mu bitaro. Madamu Novais n’umugabo we Regis w’imyaka 32, bari bamaze hafi imyaka icumi batabyara.

Nkuko bitangwazwa n’ikinyamakuru The Sun, ngo izimbwa zari zisanzwe ari inyangamugayo muri uyu muryango, bivugwako zagize ishyari nyuma yo kutitabwaho cyane nkuko byari bisanzwe kuva aba bana bavuka.

Anne na Analú bapfuye habura iminsi mike ngo buzuze Ukwezi bavutse.

Polisi iri gukora iperereza ku rupfu rw’aba bana b’impanga, ariko ikaba itarafata ubuhamya bw’ababyeyi kuko kugeza n’ubu bose baracyari mubitaro kubera urupfu rw’aba bana bari babonye mugihe kinini bategereje urubyaro.

ngo izimbwa zari zisanzwe ari inyangamugayo muri uyu muryango, bivugwako zagize ishyari nyuma yo kutitabwaho cyane nkuko byari bisanzwe kuva aba bana bavuka.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sanganira

    Twese biratubabaje cyane.Basi nta kundi.Nibihangane wenda bazabona abandi.Nkuko Abaroma 8:22 havuga,abantu twese tugira ibitubabaza.Nubwo atari bimwe.Nkuko bible ivuga,wenda aba bana bazazuka ku Munsi w’Imperuka.Imana izazura abantu bose bapfuye barayumviraga.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana itajya ibeshya na rimwe.Nubwo byatinda bigeraho bikaba.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Imikino y’amahirwe ikomeje guteza impfu za hato na hato mu rubyiruko rwo...

Impfu z’urubyiruko zituruka mu kwiyahura bitewe n’imikino y’amahirwe izwi nka...
14 August 2020 Yasuwe: 635 1

Uganda:Impunzi z’abanye-Congo zategetswe ko mu minsi 2 zigomba kuba zazinze...

Capt. Peter Mugisha, Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, yategetse ko...
14 August 2020 Yasuwe: 1463 0

Inzoga zitagurishijwe muri Australia mugihe cya Guma mu Rugo aho kuzimena...

Utubari n’inganda zenga inzoga muri Australia byafunze imiryango kubera...
13 August 2020 Yasuwe: 1002 0

Mu buryo butunguranye,Harriet umunyeshuri muri Kaminuza yashyize hanze...

Umukobwa uzwi ku izina rya Harriet Vihenda Akunava, wahoze ari umunyeshuri...
13 August 2020 Yasuwe: 19805 3

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yemeje ko muri Malawi ba...

Papa Francis, umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi, yatangaje ko...
12 August 2020 Yasuwe: 5432 0

Burundi: Umupolisi mukuru arashinjwa kwambura no kwica Abarundi...

OPC1 Gilbert Ngendankazi, wari ukuriye igipolisi muri Komini ya Giharo, mu...
8 August 2020 Yasuwe: 2331 0