skol
fortebet

Umugore wari wasinze yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kwifotozanya n’intare

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Olga Solomina w’imyaka 46 ukomoka mu Burusiya yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjiraga aho bororera intare hitwa Taygan safari park muri Crimea ashaka kwifotozanya n’intare iramufata imukurubana ukuboko ishaka kumwica akizwa n’umurinzi.

Sponsored Ad

Uyu mugore yinjiye aho iki gikoko cyari gifungiranye atangira kwifotozanya nacyo ariko ari kugikorakora agikoze mu mugara gihita kimwadukira kimufata ukuboko gitangira kumukurubana kimujyana kumwica,umurinzi akiza uyu mugore.

Umurinzi w’aho iyi nyamaswa iba witwa Oleg Zubkov yari hafi ubwo iyi nyamaswa yafataga ukuboko k’uyu mugore birangira amukijije amushyira mu modoka ajyanwa ku ivuriro kwivuza ibikomere iyi nyamaswa yari imaze kumutera.

Solomina yabwiye ikinyamakuru Metro ko ubwo yarimo akorakora iyi ntare ari kwifotozanya nayo ihita imufata ukuboko iramukurubana umurinzi ahita amutabara.

Zubkov yabwiye abanyamakuru ko uyu mugore ariwe wishyize mu byago kuko yari yanyoye inzoga zikamutera kujya gukinira ku mugara w’iyi nyamaswa y’inkazi.

Solomina arwaye bikomeye uku kuboko intare yarumye kuko yagusizemo ubumara bwinshi byatumye abarwa na nubu akaba ataraba muzima.


Ibitekerezo

  • Burya izo nzoga zoba arizontambamyi yambere yabimuteye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa