skol
fortebet

Umugore wateye umwana we w’imyaka 11 icyuma inshuro 70 yagaragaye mu rukiko ari guseka

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Taheerah Ahmad ukomoka muri USA w’imyaka 39 ushinjwa gutera umwana we w’umukobwa w’imyaka 11 icyuma inshuro 70 yarangiza akamukubita ipiki mu mutwe,yatunguye benshi kubera kugaragara mu rukiko ari guseka.

Sponsored Ad

Uyu mugore wateye icyuma umwana we w’imyaka 11 yarangiza agahungana n’undi w’imyaka 8,yatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu rukiko yisekera ndetse ubona nta kibazo afite.

Taheerah Ahmad wateye icyuma umwana we w’imyaka 11 inshuro 70

Uyu mwicanyi yakoze amahano akomeye,kuko nyuma yo gutera icyuma uyu mwana w’umukobwa, yahise amutwikira mu gikoni ahita ahungira muri parikingi y’imodoka aho yamaze amasaha 17 mu modoka ye ashakishwa na polisi.

Uyu mugore yagaragaye kuri televiziyo ari guseka byatumye benshi bazabiranywa n’uburakari, baramutuka cyane mu butumwa bagiye bashyira hanze.

Polisi yavuze ko, uyu mugore yahambiriye ibiganza by’uyu mwana ndetse na murumuna we w’imyaka 9,ariko uyu mukuru ashaka kumurwanya niko kumuteragura icyuma ndetse amukubita ipiki mu mutwe, gusa ntiyapfuye ubu aracyari mu bitaro.

Uyu mwana w’imyaka 9 yabashije gutoroka ahungira mu muryango wabo ababwira uko byagenze, niko kuza gutabara uyu mukuru bamujyana kwa mugango aho ari muri koma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa