skol
fortebet

Umugore witwa Jane yahisemo kuroga abana be nawe ahita yiyahura kugira ngo batazasigara mu gahinda

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

skol

Nairobi muri Kenya, umugore wamenyekanye ku mazina ya Jane Mwende Nguthu w’imyaka 33 y’amavuko, yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugabo we amuca inyuma, ahitamo gufatata umwanzuro wo kuroga abana be babiri kugira ngo atabasiga mu gahinda.

Sponsored Ad

Jane Mwende Nguthu utashakaga gusiga abana be babiri, umuhungu w’imyaka irindwi n’umukobwa w’imyaka itatu mu gahinda yatewe n’umugabo we wahoraga amuca inyuma, mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, yahisemo kubaroga kugira ngo bapfe mbere y’uko yiyahura.

Mwende ngo mbere yo kwiyahura akoresheje umugozi w’icyuma, yari yabanje kugerageza uburozi ariko ntibwabasha kumwica, niko guhitamo ubundi buryo.

Nairobi news yatangaje iyi nkuru ivuga ko abo bana,babashije gusimbuka urupfu babifashijwemo n’abaturanyi bumvise barimo kurira bahita babajyana ku bitaro bya bikuru bya Kamarock.

Jane Mwende mbere yo kwiyahura, yanditse ubutumwa abusiga mu cyumba bararamo,asobanura impamvu zatumye akora icyo gikorwa, avuga ko adashobora kwihanganira ihohoterwa n’ubuhemu akorerwa n’umugabo we, kandi ko azajyana n’abana be kugira ngo ahe isomo rikomeye umugabo we.

Mu iperereza ry’ibanze ryakozwe, Polisi ya Kayole yasanze mu gikoni uburozi bwasigaye ku bwo yahaye abana, umugabo we Edmund Maubi aza kwemera ko yagiranye ibibazo n’umugore we kuko uwo munsi wose yakoreyeho ayo mahano batari bavuganye, ariko atangazwa nuko ashobora gukora ikintu nk’icyo cyo kwiyambura ubuzima adasize n’abana babyaranye.

Umurambo wa nyakwigendera washyizwe mu buruhukiro kugira ngo usuzumwe mu gihe abapolisi batangiye iperereza kugira ngo bamenye byinshi kuri uko kwiyhura.

Ibitekerezo

  • Izi ni ingaruka z’ubusambanyi.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye :Kwiyahura, Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa