skol
fortebet

Umugore wubatse ufite umugabo n’abana 4 yaguwe gitumo mu gicuku arimo gusambana n’umusore yakundanaga nawe

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore wubatse ufite umugabo n’abana bane witwa Loveness Nyahwema wo mu gace ka Southlea Park mu murwa mukuru Harare, yaguwe gitumo mu gicuku arimo gusambana n’umusore yakundanaga nawe.

Sponsored Ad

Aya mahano yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gihugu cya Zimbabwe nyuma y’uko umugabo wa Nyahwema yari yagiye ku kazi ariko nyuma aza kugaruka bitunguraqnye ahita asanga umugore we ari gusambana n’uwo musore witwa Stephen Mapfurutsa. Nk’uko iyi nkuru dukesha H-Metro ibitangaza,ngo umugabo wa Nyahwema witwa Alois Mugomba usanzwe ufite abagore babiri yari yarabwiwe n’abaturanyi be amarorerwa umugore we akora ariko ibyo abifata nko kumuteranya nawe.

Ugutungurwa kuri Mugomba, yiyemereye neza ko umugore we amuca inyuma ubwo yagarukaga mu rugo ni njoro atabimubwiye, akamwifatira imbona nkubone aryamanye na Mupfurutsa mu gitanda bararamo. Mugomba mu magambo ye yagize ati" Ntabwo ari ibanga ko mfite abagore babiri ariko umunsi ibyo byabereyeho nari nagiye ku kazi.Ubwo mu gicuku nitabye telefone imbwira ku by’uruzinduko rwa Mupfurutsa mu masaha y’ijoro yakoreye iwanjye.

Abantu benshi bambwiraga ko umugore wanjye anca inyuma ariko sinabyemeraga kugeza ubwo mwifatiye" . Yakomeje avuga ko ubwo yabafataga atabateje abantu cyangwa ngo we abatonganye ahubwo yahise ambwira umugore we ngo azinge utwangushye agende.

Ati" Ntabwo nabatonganyije cyangwa ngo ndeke abantu babegere ariko namutegetse ko apakira utwe twose akamvira mu nzu akagenda. Yarabipakiye mpita mujyana kwa mushiki wa Mupfurutsa aho babana kugeza ubu nk’umugabo n’umugore,We n’uwo mugabo bafashe umwanzuro wo kujyana abana babiri bato twabyaranye basigaza abandi babiri bavuga ko aribo bambwiye amafuti yabo bigatuma mbafata".

Yafashe ibikoresho byose twari dufite mu nzu arabijyana ubwo Mupfurutsa nawe asinya amasezerano yemera ko umugore wanjye wa mbere amujyanye kumubera umugore ndetse na mushikiwe asinya ko agiye kubacumbikira hamwe n’abana banjye". Kuri ubu Nyahwena na Mupfurutsa baba mu nzu ya mushiki we witwa Edeline.

Edeline yemeye iby’aya mahano avuga ko igihe Mugomba yafataga Nyahwema ari gusambana, bari bamaze igihe baratandukanye. Ati" Ubu mbana na Nyahwema ni umugore wa musaza wanjye (muramukazi wanjye) nyuma yo gusagararirwa na Mugomba.Twabonye nta mahitamo ariko nyuma y’ibyo uyu mugore na mumenyeye mu rusengero ." Gusa Nyahwema yanze kugira icyo abwira abantu kuri ibi bimuvugwaho kuko agaragara nk’uwufite ikimwaro gikabije.

Ibitekerezo

  • Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo.Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

    Nta kintu kiryoshye kibaho nko kuryamana n’umugore utari uwawe,kandi nta cyaha ki
    rimo. Mwembi murakuze kandi murakundana. Icyo kigabo kizihe umugozi niba cyumva kibabaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa