skol
fortebet

Umugore yaciye umugabo we igitsina amuziza kumujujubya mu gutera akabariro

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugore ukomoka mu Buhindi mu gace kitwa Dombivali,yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gufatanya n’abagore 2 guca umugabo we ubugabo amuhora kumufata ku ngufu.

Sponsored Ad

Uyu mugore n’aba bagenzi be babiri,bajyanye uyu mugabo mu gace katabamo abantu kegereye inzira ya gari ya moshi bamuzirika ku giti hanyuma afata icyuma amuca ubugabo bwe.

Mbere yo kumuca igitsina,aba bagore 3 babanje kumukubita inkoni nyinshi bamugira inoge,barangije bahita bamuca ubugabo barahunga.

Ikinyamakuru kimwe cyo mu Buhindi cyavuze ko uyu mugore yabwiye polisi ko yaciye umugabo we igitsina kubera ko yari arambiwe ukuntu yamuhohoteraga buri munsi amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore yabwiye polisi ko yaciye umugabo we igitsina kubera ko yashakaga kumuha isomo kugira ngo atazongera kumuhohotera.

Uyu mugabo yatabawe n’abagenzi bamusanze aziritse ku giti yavuye amaraso menshi niko guhita bamujyana ku bitaro byari hafi bagerageza kumusubizaho igitsina.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yarembye cyane ndetse uyu mugore wamuciye ubugabo na bagenzi be bazagezwa imbere y’ubutabera mu cyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa