skol
startimes

Umugore yahuye n’ibizazane ubwo umugbo we yamwitiranyaga n’inzoka

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 10 July 2020 Yasuwe: 7341

Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge cy’umugore we ubwo yamusangaga mu gitanda yambaye umwambaro wo kurarana uteye neza nk’umubiri w’inzoka y’umukara.


Igitangazamakuru Naija Pals cyo muri Nigeria cyatangaje iyi nkuru yanyuze bwa mbere ku rubuga rwa Twitter rwitwa Medical Shots umwaka ushize wa 2019.

Umugore yari aryamye, amaguru ye ari hanze y’amashuka. Ubwo umugabo yinjiraga mu cyumba umugore yari aryamyemo, yakubise amaso ayo maguru, na we nta kindi yatekereje uretse kuba ari inzoka ebyiri zimuhanze amaso (amaguru abiri y’umugore).

Umugabo yafashe igikoresho yifashisha akinisha umukino wa Baseball, maze agikubita kucyo yibwiraga ko ari umutwe w’inzoka imwe, nyamara cyari ikirenge cy’umugore we (ubwonko bwamwerekaga ko ari inzoka).

Umwambaro uyu mugore yari yambaye bigatuma yitiranwa n’inzoka

Umugore yahise ataka asakuza n’ububabare bwinshi, umugabo atahura ko atari inzoka yarwanyije, ahubwo ari ikirenge cy’umugore we amaze kuvuna, ni ko kumujyana ku bitaro, abaganga bamwitaho bashyiraho imiti, ubundi baragipfuka.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble John

    Umugore niwe nyirabayazana

    July 2020

Inzindi nkuru

Perezida Museveni yahishuye ko hari igihugu cyo mu karere cyohereje abo...

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni avuga ko hari igihugu cyo mu...
19 January 2021 Yasuwe: 6055 0

Donald Trump yasebeje anatuka ibitutsi biteye isoni Nelson Mandela ndetse...

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yamaganye icyo yise...
19 January 2021 Yasuwe: 7905 0

Umupolisikazi w’uburanga buhebuje yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe...

Umupolisikazi wo mu gihugu cya Kenya yavugishije abagabo batari bake ubwo...
18 January 2021 Yasuwe: 8370 2

Umuryango wa Bobi Wine uratakamba kubera inzara

Nyuma yo kumara iminsi ine ufungiwe n’abasirikare mu rugo, umuryango wa Bobi...
18 January 2021 Yasuwe: 4479 0

Umuganga yapfuye nyuma y’iminsi 16 ahawe urukingo rwa Covid-19

Gregory Michael, umuganga w’imyaka 56 wari usanzwe uvura indwara z’abagore...
18 January 2021 Yasuwe: 3825 0

Reba Pasiporo 7 zo muri Afurika zidafite agaciro muri 2021

Raporo iheruka kujya hanze yerekan uko rutonde rwa pasiporo ku isi ruhagaze...
17 January 2021 Yasuwe: 6903 0