skol
fortebet

Umugore yahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho umugabo we amenye neza ko abana 3 bafitanye atari abe

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Nigeria, umugore n’umugabo batatangajwe amazina bari mu gahinda n’ububabare nyuma yuko umugabo asanze abana batatu bose yibwiraga ko yababyaranye n’umugore we atari abe umugore yaramucaga inyuma akababyara hanze.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru abitangaza, uyu mugore waje kugaragara ko yacaga inyuma umugabo we ibye byamenyekanye ubwo umugabo we yateguraga kwimura umuryango we bakava muri Nigeria berekeza muri Canada.

Muri uku gutegura kwimuka, umugabo yasabwe na ambasade ya Canada ko yapimisha DNA y’abana be ngo irebeko ko abo bana ashaka kwimukana ari abe koko, nuko umugabo ntiyazuyaza ahita ajya gukoresha DNA byihuse.

Ntibyatinze DNA zaje kuboneka, ariko ibisubizo biza bigaragaza ko abana uko ari batatu bose yibwiraga ko yababyaranye n’umugore we atari we wabyaye, ahubwo babyawe n’abandi bagabo batandukanye bo ku ruhande.

Umugabo nyuma yo kubona ibyo yise agahomamunwa, yahise agaruka mu rugo ashaka ibisobanuro ku mugore we, ariko umugore abura icyo asobanura kuko yari amaze gutahurwa. N’uburakari bwinshi umugabo yahise yadukira umugore we aramuhondagura kugeza ubo gutakaza amenyo 4 yose nkuko bigaragara ku ifoto y’uyu mugore.

Ibitekerezo

  • Ngizo ingaruka z’ubusambanyi.Nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye :Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

    Yakubita umugore yajya Canada ntaho azahungira niwe bazitirirwa kuko abana bavukiye mu rugo rurimo umugabo n’abuwo mugabo.
    ndiwe nakwitwara neza kuko ashobora kuba atabasha kubyara abandi. umugorenubwo bamurimbuye amenyo ntacyo yifitiye abana ashatse yabatwaraumugabo akazamushaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa