skol
fortebet

Umugore yakaniwe urumukwiye nyuma yo gusiga abana bonyine akigira mu binezeza

Yanditswe: Friday 01, Dec 2017

Sponsored Ad

Umugore w’umwongereza w’imyaka 37 yakatiwe igifungo cy’amezi 12 nyuma yo gusiga abana 3 mu rugo bonyine akigira mu maraha muri Espagne aho yamaze icyumweru cyose.
Uyu mubyeyi gito yasize abana 3,umwe w’imyaka 6 ,8 n’uw’imyaka 16 mu nzu, yerekeza muri Espagne aho abana basigaye badafite ubitaho yerekeza muri Espagne mu marushanwa yo kubaka umubiri.
Uyu mugore utatangajwe amazina kubera umutekano w’abana be,yanenzwe na buri munti wese wamenye aya makuru, kuko nyuma yo kwerekeza muri Espagne (...)

Sponsored Ad

Umugore w’umwongereza w’imyaka 37 yakatiwe igifungo cy’amezi 12 nyuma yo gusiga abana 3 mu rugo bonyine akigira mu maraha muri Espagne aho yamaze icyumweru cyose.

Uyu mubyeyi gito yasize abana 3,umwe w’imyaka 6 ,8 n’uw’imyaka 16 mu nzu, yerekeza muri Espagne aho abana basigaye badafite ubitaho yerekeza muri Espagne mu marushanwa yo kubaka umubiri.

Uyu mugore utatangajwe amazina kubera umutekano w’abana be,yanenzwe na buri munti wese wamenye aya makuru, kuko nyuma yo kwerekeza muri Espagne abarimu b’umwe mu bana be bamusabye kubitaba kubera ikibazo kireba umwana we akanga kugaruka ndetse icyumweru gishira ataragaruka.

Ubwo yitabaga urukiko kuri aya mahano yakoze,uyu mugore yerekanye Email mpimbano yandikiye inshuti ye ayisaba kumufasha kwita ku bana be ibintu byaje kuvumburwa n’uru rukiko ko abeshya.

Urukiko rwo mu mugi wa Cheshire,rwakatiye igifungo cy’umwaka wose kubera kutita ku nshingano ze nk’umubyeyi ndetse no kubeshya urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa