skol
fortebet

Umugore yakubise umwana we mu buryo buteye agahinda arangije aranamujugunya amuziza ko ari kumukereza Kujya kuganira n’umukunzi we

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore ukomoka muri Ukraine yatawe muri yombi nyuma yuko akubise umwana we mu buryo bubabaje amuziza ko ari kumukereza kujya kuganira n’umukunzi we.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Ukraine haravugwa inkuru y’umugore utatangajwe amazina ye wakubise umwana we w’ukwezi kumwe mu buryo bubabaje nyuma yuko uyu mugore yari agiye kuganira n’umugabo bari mu rukundo.

Uyu mwana wakubiswe witwa Mykyta yakomerekejwe ku bice birimo amazuru aho yaje gusanga yanatawe mu mujyi wa Rivne uherereye mu burengerazuba bwa Ukraine.

Police yo muri iki gihugu ivuga ko uyu mugore ahanini yabitewe n’imyaka ye ngo kuko yamubyaye adakuze aho bikekwa ko ari ntandaro yibi byose, Umuturanyi we watanze amakuru nyuma yuko asanze uyu mwana amaze kujugunwa ndetse ari mu bihe bitoroshye birimo kwicwa n’ubukonje yahita yitabaza inzego za Police niko kujyana uyu mwana kwa muganga.

Dailmail dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi aho kuri ubu ashobora gufungwa imyaka 2 bitewe n’ikosa yakoze ryo kuvutsa umwana uburenganzira bwe bwo kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa