skol
fortebet

Umugore yakubise umwana we w’imyaka 2 arapfa amuhoye kunyara ku buriri

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Katrina Shangreaux w’imyaka 30 ukomoka muri Dakota y’Amajyepfo muri USA,yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 azira gukubita umwana we w’umuhungu w’imyaka 2 amuhoye kunyara ku buriri buri munsi.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’umugome cyane, yafashe umukandara akubita uyu mwana bikomeye,birangira amwishe mu mwaka wa 2016.

Uyu niwe mugore wishe umwana we amuhoye kunyara ku buriri

Uyu mugore ya kubiseumwana we umukandara mu maso no mu nda,byamuviriyemo urupfu nawe ahita atabwa muri yombi.

Imbere y’urukiko, Katrina yemeye ko yiyiciye umwana we ndetse ko yari arambiwe ko uyu mwana we witwa Kylen yahoraga anyara ku buriri,yamubuza akamusuzugura bikomeye byatumye ahitamo kumwambura ubuzima.

Uyu mwana yaviriye imbere,amaraso agera mu bwonko ndetse uyu mugore yatwikishije uyu mwana itabi anangiza imyanya ye y’ibanga.

Uyu Shangreaux akimara kwica uyu muhungu we,yafashijwe na nyina guhanagura amaraso bahita bahamagara polisi bayibwira ko hari umuntu wanize umwana we akamuta mu gisambu.

Umucamanza witwa Jeffrey L Viken yavuze ko uyu Katrina yakoze ubugome ndengakamere byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa