skol
fortebet

Umugore yanduje injangwe ye Coronavirus mu buryo budasobanutse

Yanditswe: Saturday 28, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Werurwe 2020, ikigo gishinzwe ubuzima rusange mu Bubiligi cyatangaje ko mu Ntara ya Liège, umugore yanduje injangwe ye Coronavirus mu buryo budasobanutse.

Sponsored Ad

Inzobere mu buvuzi bw’indwara zandura mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi bw’amatungo i Liège, Prof Steven Van Gucht, yavuze ko basanze injangwe yaranduye Coronavirus.

Yavuze ko iyo njangwe yabanaga na nyirayo, wagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus icyumweru kimwe mbere y’uko n’injangwe ibigaragaza.

Ibimenyetso iyo njangwe yagiye igaragaza harimo kugarura ibyo yariye, gucibwamo ndetse no kunanirwa guhumeka. Abashakashatsi basanze Coronavirus mu musarani wayo.

Ntabwo abashakashatsi batangaje niba iyo njangwe ikiriho cyangwa yarapfuye.

Si ibisanzwe ko virus ishobora kuva ku nyamaswa ikajya ku bantu. Aho byabaye ni ku mbwa ebyiri zo muri Hong Kong n’iyo njangwe yo mu Bubiligi yabaye iya gatatu.

Inzego z’ubuzima mu Bubiligi zahise zitanga amabwiriza agomba gukurikizwa n’aboroye inyamaswa arimo kubanza gukaraba no kwigirira isuku mu gihe bagiye gukora ku matungo yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa