skol
fortebet

Umugore yarashe umugabo wateretaga umwana we w’imyaka 14 mu ibanga

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Troy George Skinner ukomoka muri New Zealand yahuye n’uruva gusenya ubwo yaraswaga na nyina w’umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yaterese bahuriye ku mbuga nkoranyambaga bikarangira aJe kumusura iwabo muri USA,byamuviriyemo kuraswa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 25 yafashe icyemezo cyo kuza gusura uyu mwana bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga,kubera ko yahagaritse kongera kuvugana nawe,byatumye araswa akigera iwabo w’uyu mukobwa.

Ubwo uyu mugabo yageraga iwabo w’uyu mukobwa,nyina yanze kumuha karibu niko gutangira kumena ibirahuri by’inzu kugira ngo yinjire ku ngufu,nyina w’uyu mukobwa ahita afata imbunda yari afite cyane ko muri USA abantu bemerewe gutunga imbunda amurasa ku ijosi none ubu amerewe nabi ndetse ashobora no gupfa.

Biravugwa ko uyu Skinner yaguze icyuma ubwo yageraga muri USA aho byibazwa impamvu yacyo ndetse inzego z’umutekano zemeje ko yashakaga kwica uyu mwana w’umukobwa bakundaniye kuri Internet.


Uyu mugabo yamenye ibirahuri by’inzu ubwo yimwaga karibu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa