skol
fortebet

Umugore yariwe n’ingurube ze yari agiye kugaburira

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Umurusiyakazi w’imyaka 56 yahuye n’uruva gusenya ubwo yinjiraga mu kibuti cy’ingurube agiye kuzigaburira niko kumwanjama ziramuruma cyane kugeza zimwishe.

Sponsored Ad

Uyu murusiyakazi utavuzwe amazina yatinze guha izi ngurube ibyo kurya zirasonza bikomeye,bituma zimwanjama ziramurya karahava,birangira zimwishe.

Izi ngurube zari zariye karungu, zarumye uyu mugore amatwi,isura,n’ibitugu,abura umutabazi bimuviramo urupfu.

Uyu mugore ukomoka mu gace ka Udmurtia,yatakaje amaraso menshi kubera umwanya munini yamaze iki kizu cyabagamo izi ngurube.

Umugabo w’uyu mugore yari arwaye cyane,yarakangutse aramushaka aramubura nibwo yahamagaye abaturanyi basanga yishwe n’izi ngurube.

Umurambo w’uyu mugore wagiye gusuzumwa kugira ngo harebwe niba koko yishwe n’izi ngurube cyangwa ari abagizi ba nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa