skol
fortebet

Umugore yashatse kwicisha umwana we urukezo kubera ko abana n’ubumuga

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Kristina Petrie w’imyaka 46 wo muri USA, yashatse kwicisha umwana we urukezo kubera ko abana n’ubumuga aho yamushinjaga ko azabera ikibazo abantu kugira ngo akure.
Uyu mugore yababajwe n’ubumuga bw’umwana we w’imyaka 11 niko gufata umwanzuro wo kumuca ijosi akoresheje urukezo kugira ngo atazabera umutwaro abantu nkuko yabitangarije abaganga.
Uyu mugore yafashe umwana we aramupfukamisha niko gushaka kumuca ijosi akoresheje urukezo gusa uyu mwana yaje kumucika arahunga,umugore (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Kristina Petrie w’imyaka 46 wo muri USA, yashatse kwicisha umwana we urukezo kubera ko abana n’ubumuga aho yamushinjaga ko azabera ikibazo abantu kugira ngo akure.

Uyu mugore yababajwe n’ubumuga bw’umwana we w’imyaka 11 niko gufata umwanzuro wo kumuca ijosi akoresheje urukezo kugira ngo atazabera umutwaro abantu nkuko yabitangarije abaganga.

Uyu mugore yafashe umwana we aramupfukamisha niko gushaka kumuca ijosi akoresheje urukezo gusa uyu mwana yaje kumucika arahunga,umugore ahita ahamagara umugabo we amubwira uko byagenze niko kujyana umwana kwa muganga.

Uyu mubyeyi ubwo yagezaga uyu mwana kwa muganga,yabwiye aba baganga ko icyatumye ashaka kwica umwana we ari uko abana n’ubumuga ndetse abona azamugora ndetse n’abantu muri rusange akaba yari ahisemo koroshya ibibazo.

Uyu mugore yahise atabwa muri yombi,ndetse inzego za polisi zashyikirije ikirego ubushinjacyaha kugira ngo akanirwe urumukwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa