skol
fortebet

Umugore yatandukanye n’umugabo we ashakana n’umuhungu we[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 16, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Marina Balmasheva w’imyaka 35 y’amavuko, yatandukanye n’umugabo we mbere yo gutangira umubano n’umuhungu we w’imyaka 20 yari abereye muka se, kuri ubu bakaba baramaze gushyingiranwa aho yasangije amafoto y’urukundo rwabo.

Sponsored Ad

Marina Balmasheva ukomoka mu karere ka Krasnodar Krai mu gihugu cy’Uburusiya, yabanaga n’uwahoze ari umugabo we Alexey w’imyaka 45 n’umuhungu we imyaka irenga 10.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Marina yongeye kubona urukundo, ariko kuri iyi nshuro hamwe n’umuhungu we w’imyaka 20 witwa Vladimir ‘Voya’ Shavyrin.

Aba shakanye batangaje ko bateganya kurushinga mu ntangiriro z’uyu mwaka, nuko mu cyumweru gishize inzozi zabo ziba impamo nyma yuko basezeraniye imbere y’amategeko.

Marina yasangiye amafoto y’ubukwe bwabo ku bantu ibihumbi 433 bose bimukurikira kuri Instagram, ndetse anashyiraho videwo iberekana basinyira ibyangombwa ko babaye umwe byemewe n’amategeko. Umugeni mu byishimo byinshi yanditse kuri ayo mashusho agira ati:

Twafashe imodoka tujya ku biro by’abanditsi, nta n’ubwo nari mfite igisokozo. Impeta yari mu modoka. Byari byiza ariko biteye isoni. Nyuma y’ibiro by’iyandikisha, twambaye imyenda y’ubukwe twishimiye maze hamwe n’abashyitsi benshi tujya kwiyakira neza muri resitora yo hafi aho.

Yongeyeho ko ubukwe butagize ingaruka ku mibanire yabo, n’ubwo bombi bemeye ko batavugana n’uwahoze ari umugabo we, ari we se w’umugabo we mushya. Marina yagize ati: “Ntekereza ko atakunze ibyo twakoze.”

Yongeyeho ati: “ Ubu dutegereje umwana none turashaka kwimukira mu mujyi munini.”

Marina yabanye numugabo we Alexey imyaka irenga 10 mbere yuko umubano urangira baratandukana.

Mbere yo gutandukana, aba bombi bareze abana bane barimo umuto wabanaga n’uburwayi bwo mu mutwe, kuri ubu abandi bana bose bakaba bakibana na Alexey nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, nyuma yo gutsindira kubarera.

Yashyize ahagaragara ifoto ye akora ikizamini cyo gutwita ubwo yari ahobera Vladimir ku ya 7 Kamena. Marina yatangaje ko bategereje kwibaruka umuhungu ku ya 11 Nyakanga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Marina yateje impagarara nyuma yo gusangira ifoto yamugaragazaga mu rukundo n’umuhungu abereye muka se..

Iyi foto niyo mu myaka 13 ishize,imwereka n’umugabo we mushya Vladimir ubwo yari afite imyaka irindwi gusa, ifoto yafashwe mugihe yashyingiranwaga na se Alexey.

Marina yamenyekanye cyane mu Burusiya nyuma yo kugaragara kuri documentaire yakurikiye urugendo rwe rwo kugabanya ibiro.

Yagaragaye kandi kuri televiziyo yo mu Burusiya Pryamoy Efir (Kuri Air) muri Werurwe, aho yabwiye Vladimir ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa