skol
fortebet

Umugore yatawe muri yombi kubera kwicisha inzara bikomeye umwana w’imyaka 5 abereye mukase [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Tammi Bleimeyer yakatiwe igifungo cy’imyaka 28 kubera gufungirana mu kabati umwana w’imyaka 5 witwa Jordan abereye mukase yarangiza akicwa n’inzara ku buryo bukomeye kugeza ubwo asigaranye amagufwa gusa.

Sponsored Ad

Uyu mugore ukomoka muri leta ya Texas muri US,yafashe uyu mwana ubwo yari afite imyaka 5 mu mwaka wa 2014,amufungira mu kazu gato cyane yise Harry Potter room adasohoka,arangije afata matora ye ayizengurutsa imisumari na senyenge amwambika na pamper kugira ngo ajye yikoreraho ubwiherero.

Tammi yakoreye ubugome bukomeye uyu mwana yari abereye mukase,akajya amugaburira umugati gusa buri munsi byatumye asigara apima ibiro 13 gusa kandi afite imyaka 5 y’amavuko.

Uyu mugore Tammi n’umugabo we bagiye inama bababaza uyu mwana gusa baza kuregwa n’umwana wabo w’imyaka 16 wabwiye polisi ko murumuna we yafungiwe ahantu habi ndetse yenda kwicwa n’inzara.

Abaganga bavuze ko uyu mwana yari asigaje iminsi mike ngo apfe kuko ibyokurya bike yahabwaga byatumye ananuka bikomeye nk’abayahudi bamwe barokotse jenoside y’aba Nazi.

Se w’uyu mwana witwa Bradley Bleimeyer yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera kujya inama n’umugore we bakica urubozo uyu mwana ufite imyaka 9 ubu.

Uyu mwana w’imyaka 16 utavuzwe amazina,ntiyigeze arega nyina ahubwo yagiye kubwira polisi ko se ariwe wafunze uyu mwana w’umuhungu ndetse ajya amufata umutwe we akawukubita ku gikuta,bituma bamutabara atarapfa.

Leta ya Texas yafashe abana 7 b’uyu mugore ibashakira ubarera nyuma yo gufunga nyina ndetse n’umugabo we bari bafatanyije kwica urubozo uyu mwana.

Jordan yahabwaga umugati umwe ku munsi nkuko aba bana aba mukase babibwiye urukiko ndetse ngo se yajyaga amusaba guceceka kugira ngo abashyitsi batamenya ko bamufunze.

Nyuma yo kumenya ibyabaye,nyina wa Jordan wari waramusigiye se batandukanye,yahise amufata aramwondora.


Tammi yangije bikomeye ubuzima bw’umwana yari abereye mukase

Ibitekerezo

  • Nubundi abazungu basanzwe ari abagome gusa nari nzi ko babushyira ku birabura binyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa