Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana umwana we muri boot imyaka 2 yambaye ubusa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 November 2018 Yasuwe: 1488

Umugore w’Umufaransa witwa Rosa Maria Da Cruz yatawe muri yombi na Polisi yo muri iki gihugu,nyuma yo gusanga yarafungiranye umwana we w’imyaka 2 muri boot y’imodoka kugira ngo amuhishe umuryango we.

Uyu mugore akimara kubyara umwana we w’umukobwa yise Selena,yahise afata umwanzuro wo kumuhisha umuryango we,ahita amufungirana muri boot y’imodoka ye,aho yajyaga amukuramo agiye kumwonsa gusa.

Rosa yamaze imyaka 2 afungiranye umwana we muri boot

Uyu mwana w’umukobwa yahuye n’ibibazo bikomeye birimo kugwingira ndetse n’ubumuga butandukanye cyane ko atazi kugenda.

Muri 2013 nibwo umukanishi w’imodoka ya Rosa yumvise urusaku muri Boot afunguye asangamo umwana wambaye ubusa,yaragwingiye ku buryo bukomeye ndetse akeneye ubufasha bituma ahamagara polisi cyane ko nyina yari yamubujije gufungura boot kubera ko yari yuzuye.

Rosa Maria Da Cruz yahisemo gufata uyu mwana we wari uwa kane nyamara arera neza abandi 3 yari afitanye n’umugabo we.

Rosa Maria Da Cruz yitabye urukiko rw’ahitwa Tulle mu Bufaransa rumukatira igifungo cy’imyaka 20 kubera guhohotera uyu mwana we,uri kwitabwaho bikomeye n’abaganga kuko yahuye n’ubumuga kubera kumara iyi myaka 2 muri boot.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Martin Fayulu wababajwe n’intsinzi ya Tshisekedi yagizwe umudepite

Uwari umukandida Perezida muri RDC,Martin Fayulu,yamaze kugirwa umudepite...
15 February 2019 Yasuwe: 2479 0

Meghan umugore w’igikomangoma Harry yagaragaye mu ruhame akuriwe yambaye...

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bamaze hafi amezi umunani bakoze...
13 February 2019 Yasuwe: 7128 3

Umugore wihinduye umugabo yatanze ikirego asaba ko umwana yabyaye yafatwa...

Umwongerezakazi wavutse ari umugore akihinduza umugabo abazwe...
13 February 2019 Yasuwe: 2842 0

Igikomangomakazi cyari cyarigometse ku ntebe ya Cyami kugira ngo kirongorwe...

Ubolratana, yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 1970 ubwo...
11 February 2019 Yasuwe: 3017 0

Ubuzima bubi bwatumye zimwe mu ngabo za FDLR zishyikiriza Leta ya...

Abasirikare 2 bo mu mutwe wa FDLR bananiwe gukomezanya urugendo rurerure na...
10 February 2019 Yasuwe: 1641 0

Perezida Tshisekedi yatorewe kuba visi Perezida wa kabiri wa...

Perezida mushya wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi,umaze iminsi mike arahiye...
10 February 2019 Yasuwe: 3623 0