skol
fortebet

Umugore yataye ikarito irimo inzoka y’ubumara ku biro bya polisi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugore w’Umwongereza utazwi wataye ikarito irimo inzoka y’ubumara ku biro bya polisi y’ahitwa Newcastle yatunguye benshi bituma benshi bibaza urwango yanga aba bapolisi.

Sponsored Ad

Umwe mu bapolisi bakorera kuri station yitwa Forth Banks yatunguwe no kubona iyi karitoyasizwe n’uyu mugore ivuyemo inzoka ndende y’ubumara.

Iyi nzoka yasizwe n’uyu mugore abwira aba bapolisi kumubikira iyo karito nibwo iyi nzoka yayisohotse mo ijya hanze.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko iyo nzoka yasohotse mu ikarito yasizwe kuri ibi biro n’uyu mugore,umwe mu bapolisi ayibona iri kugenda mu cyumba.

Aba bapolisi ntibishe iyi nzoka kuko bahise bayijyana ahororerwa inzoka ndetse bategereje ko uyu mugore wayisize yazagaruka kuyireba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa