skol
fortebet

Umugore yateye SIDA uruhinja rw’amezi 9 rw’umuturanyi we

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Susan Njeri ukomoka muri Kenya mu ntara ya Nakuru yatawe muri yombi kubera konsa uruhinja rw’amezi 9 rw’umuturanyi we kandi arwaye SIDA, birangira ayiteye uyu mwana.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari usanzwe arwaye agakoko gatera SIDA yasigiwe n’umuturanyi we uru ruhinja ngo abe arwitaho,niko kumwonsa amwanduza agakoko gatera SIDA.

Ubwo uyu mugore yagezwaga imbere y’urukiko rwa Nakuru,ubushinjacyaha bwamushinje ko yonkeje uyu mwana w’umuturanyi we abizi ko arwaye SIDA bikarangira ayimwanduje aho bwamusabiye ibihano bikarishye.

Ubu bushinjacyaha bwavuze ko uyu mugore yonkeje uru ruhinja ku wa 18 Nzeri uyu mwaka,mu gace ka Gichobo atuyemo nyuma yo kumusigirwa na nyina wari ugiye mu kazi.

Ababyeyi b’uyu mwana bavuze ko batari bazi ko uyu muturanyi wabo arwaye SIDA ndetse ko ashobora kumugirira nabi kugeza ubwo amwanduza iki cyago.

Uyu mugore,Njeri yahakanye yivuye inyuma ko atigeze yonsa uyu mwana gusa abaturanyi be bandi bavuga ko babonye ari kumwonsa,byatumye afungirwa ku biro bya polisi ya Njoro aho azakanirwa urumukwiriye ku wa 02 Ukwakira uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa